Ku munsi wa mbere wo gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 kuri uyu wa 17 Nyakanga 2021 arimo Guma mu karere muri Gakenke na Rulindo na Guma mu Rugo mu Turere twa Burera, Gicumbi na Musanze, Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ivuga ko yafashe abantu 711.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yavuze ko muri rusange kubahiriza amabwiriza yatanzwe byagenze neza ariko ko hari abayarenzeho.
Yagize ati" Turashimira abaturage bubahirije amabwiriza ya Guma mu Rugo ariko tukanenga na bamwe muri bo bishe amabwiriza bakora ingendo zitari ngombwa.Polisi iraburira abarenga ku mabwiriza nkana harimo n’abagerageza gukoresha amayeri adakwiye bagamije gukora ingendo zitari ngombwa ko abo bose baza gufatwa bagahanwa.”
“ Polisi ifatanije n’inzego z’ibanze bari hose mu kugenzura abarenga ku mabwiriza, abaturage bakwiye kumva ko Guma mu Rugo itandukanye na Guma mu karere bagume mu rugo nta kudohoka"
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Nyakanga 2021 yashyize Umujyi wa Kigali n’uturere umunani tugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 muri gahunda ya Guma mu Rugo igomba gutangira kubahirizwa kuva kuwa 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.
Mu Turere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Musanze two mu Ntara y’Amajyaruguru, Kamonyi, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.
Abaturarwanda barasabwa gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza Kwambara agapfukamunwa neza igihe cyose bagiye aho bashobora guhura n’abandi, gukaraba kenshi intoki n’amazi meza n’isabune, guhana intera byibuze ya metero hagati y’umuntu n’undi no kwirinda ingendo zitari ngombwa no guhurira hamwe ari benshi no gushyira mu bikorwa ingamba zose ziba zafashwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.