Abanyamahanga muri shampiyona biyongereye hashyirwaho ibizagenderwaho, icyiciro cya 2 gishobora kuba nka ya mabati, igihe icyiciro cya mbere kizatangirira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda umwaka utaha w'imikino wa 2021-2022, abanyamahanga bazava kuri 3 bajye kuri 5 ni mu gihe shampiyona ishobora gutangira mu Kwakira 2021.

Ibi ni bimwe mu byemerejwe mu nama yahuje abanyamuryango wa FERWAFA uyu munsi, ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nyuma y'uko byagiye bisabwa ko umubare w'abanyamahanga wakiyongera muri shampiyona y'u Rwanda, uyu munsi bikaba byahawe umugisha muri iyi nama.

Nubwo ari batanu ariko bashyizweho ibizagenderwaho kugira ngo aba banyamahanga bemererwe gukina mu Rwanda nk'uko umwe mu bitabiriye iyi nama yabibwiye ISIMBI.

Abakinnyi b'abanyamahanga bakina mu Rwanda bagomba kuba batarengeje imyaka 30 y'amavuko, nibo bazjya bahabwa license zo gukina mu Rwanda.

Ikipe yemerewe gutanga abanyamahanga barenze batanu mu bazayikinira mu mwaka w'umukino, ariko abagomba kujya ku rupapuro rw'umukino(feuille de mactch) ntibagomba kurenga batanu.

Umunyamahanga urengeje imyaka 30 wifuza gukina mu Rwanda agomba kuba akinira ikipe y'igihugu cye cyangwa ayiherukamo mu myaka 3 iheruka, uyu azajya abisabirwa n'ikipe imwifuza ubusabwe bwigeho.

Ku bakinnyi b'abanyamahanga barengeje imyaka 30 bagifite amasezerano mu makipe yo mu Rwanda, bemerewe gukomeza gukina byibuze indi myaka 2, abagifite amasezerano arenze imyaka 2 ibyabo bizigwaho.

Mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2012-2013 utangira, inama y'inteko rusange ya FERWAFA yemeje ko uwo mwaka uzakinwa n'abanyamahanga bane, ni mu gihe guhera mu mwaka w'imikino wa 2013-2014 abanyamahanga bahise bagabanuka bagera kuri 3 gusa ari naryo tegeko ryari rigikurikizwa, gusa icyo bavugaga ko umunyamahanga agomba kuba akinira ikipe y'igihugu cye nubwo nyuma byaje kwirengagizwa.

Uretse ibi kandi havuzwe no ku cyiciro cya kabiri gishobora kuzatanga amakipe azamuka mu cyiciro mbere, aho bavuze ko Coronavirus icishije make yaba ariko amahirwe menshi ni uko ntakizaba ahubwo amakipe yakwitegura ibyiciro byombi( 1 na 2) bikazatangirira rimwe tariki ya 16 Ukwakira 2021 ikazasozwa tariki ya 18 Kamena 2021.

Umubare w'abanyamahanga wiyongereye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamahanga-muri-shampiyona-biyongereye-hashyirwaho-ibizagenderwaho-icyiciro-cya-2-gishobora-kuba-nka-ya-mabati-igihe-icyiciro-cya-mbere-kizatangirira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)