Abanyarwanda baserutse mu myambaro ya Made in Rwanda mu birori byo gufungura Imikino Olempike(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi nibwo habaye ibirori byo gufungura Imikino Olempike ya 2020 aho yabereye mu Buyapani mu Mujyi wa Tokyo ahazabera iyi mikino, aho abakinnyi b'abanyarwanda baserutse mu myambaro ya Made in Rwanda.

Ibi birori bikaba byabereye muri Olumpic Stadium, Stade nkuru muri iki gihugu aho byafunguwe n'umwami w'abami, Naruhito, hari kandi na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, umugore wa Perezida Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa Komite Mpuzamahanga ya Olempike yavuze ko nubwo habayeho ibibazo bikomeye mugutegura iyi mikino kubera icyorezo cya Coronavirus ariko bwa nyuma birangiye bibaye.

Ati 'murakaza mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020. Uyu munsi ni umwanya w'ibyiringiro. Yego bitandukanye n'ibyo twatekerezaga. Bwa nyuma twese turi hano. Ni imbaraga zidasanzwe za siporo, biduha icyizere muri uru rugendo twese turi kumwe. Dushobora kuba turi hano kubera abaturage b'u Buyapani. Komite yabiteguye n'ubuyobozi bw'u Buyapani bakoze akazi gakomeye.'

'Mu izina ry'abakinnyi nshaka gushimira abaturage b'u Buyapani. Rwari urugendo rutari rworoshye, duhura n'ibibazo bitateguwe. Turashimira intwari zose, abaganga n'abantu bose bateguye iyi mikino mu gihe cy'icyorezo. Turashimira by'umwihariko ku bakorerabushake byose, muri abambasaderi b'u Buyapani.'

U Rwanda rukaba muri iyi mikino rwaserukiwe n'abakinnyi bagera kuri 5 aho bari bamaze hafi ibyumweru 3 muri iki gihugu bitegura.

Aba bakinnyi kandi bakaba baserutse mu myambaro ya Made in Rwanda yadozwe n'inzu y'Imideli ya Moshions.

Abakinnyi b'u Rwanda bariyo harimo Mugisha Moise usiganwa ku magare aho we azasiganwa mu rukerera rw'ejo ku wa Gatandatu saa 4h za mu gitondo z'i Kigali, Hakizimana John uzasiganwa muri Marathon azasiganwa tariki ya 8 Kanama.

Yankurije Marthe usiganwa metero ibihumbi 5, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi bazarushanwa mu koga bo bazakina tariki ya 30 Nyakanga 2021. Iyi mikino izasozwa tariki ya 8 Kanama 2021.

Agahozo Alphonsine na Yankurije Marthe
Agahozo na Hakizimana John nibo batwaye ibendera
Bari baberewe mu mwambaro wa Moshions
Yankurije Marthe usiganwa metero ibihumbi 5
Umugore wa Perezida wa Amerika, na we yari ahari
Perezida wa IOC, Thomas ubwo yavugaga ijambo rifungura iyi mikino
Umwami Naruhito avuga ijambo
Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyarwanda-baserutse-mu-myambaro-ya-made-in-rwanda-mu-birori-byo-gufungura-imikino-olempike-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)