Muri uyu muhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije tugera ku iterambere”, Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yahaye ikaze kandi ashimira byimazeyo abitabiriye uyu munsi, barimo uwari uhagarariye Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Vsevolod Tkachenko, Abahagarariye ibihugu byabo mu Burusiya, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye mu Burusiya na Belarus.
Ambasaderi Lt Gen Kamanzi yibukije abari muri uyu muhango ko ababohoye u Rwanda bari urubyiruko.
Ati “ku itariki 4 Nyakanga 1994, abagabo n’abagore ba RPA hafi ya bose bari bakiri abasore, barangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; babohora igihugu cyacu.”
Yabashimiye ubwitange bwabo n’ikiguzi batanze, kuko byabaye umusingi wo gutangira uru rugendo rumaze imyaka 27 hubakwa u Rwanda rwifuzwa n’abarutuye.
Yakomeje yibutsa ijambo Umukuru w’igihugu Prezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ku itariki ya 4 Nyakanga 2021, ubwo hizihizwaga umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27.
Ati “Imyaka 27 irashize Abanyarwanda twishyize hamwe, tubohora igihugu cyacu. Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi kugira ngo twubake umuryango nyarwanda, ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese”.
Ambasaderi Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, yasabye urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda bari mu Burusiya na Belarus, guhera ku byagezweho, bagateza imbere u Rwanda kurushaho.
Asoza ijambo rye, yibukije ijambo Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame yagejeje ku benegihugu ku itariki ya 4 Nyakanga rijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, rigira riti “Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse, gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya COVID no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.
“Turashaka ko Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura, bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu haba mu burezi, mu gushaka akazi no kwihangira imirimo.”
Vsevolod Tkachenko, wari uhagarariye Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, yashimiye aho u Rwanda rugeze muri iyi myaka 27 ishize, aho rwateye intambwe igaragara mu kubanisha Abanyarwanda, mu kuzana amahoro no guteza igihugu imbere kikagera ku majyambere arambye.
Yavuze kandi ko igihugu cye cy’u Burusiya kitigeze gihwema gushyigikira u Rwanda muri gahunda zitandukanye. Yishimiye umubano n’ubufatanye biri hagati y’ibihugu byombi, guhera muri Ukwakira 1963.
Umuyobozi w’Umuryango w’Inshuti z’u Rwanda, Pr. Pavel Kolesnikov nawe yashimiye abagize uruhare rwo kubohora u Rwanda, bakaba batararekeye aho, ahubwo bagakomeza gushyira hamwe bubaka u Rwanda, rukaba rumaze gutera intambwe ishimishije mu ruhando rw’amahanga.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Burusiya no muri Belarus, Rutaganira Joseph yakanguriye urubyiruko ruri mu mashuri kwigira ku rubyiruko rwabohoye igihugu bagakunda igihugu batizigama, kandi yabahamagariye gukoresha ubumenyi bakura mu mashuri mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Hari kandi n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Burusiya, batanze ubutumwa bwo gushimira ingabo za RPA zari urubyiruko mu myaka 27 ishize, bakaba baritanze bakabohora u Rwanda.
Bijeje abayobozi ko nabo bazagera ikirenge mu cy’abababanjirije, bagasigasira ibyagezweho, bakanabyubakiraho kugira ngo u Rwanda ruzahore ari igihugu kibereye buri Munyarwanda.