Abanyeshuri 20 mu bakora ikizamini cya Leta muri Kigali barwaye Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye biratangira kuri uyu Kabiri tariki ya 20 Nyakanga, bikaba biri gukorwa mu gihe u Rwanda ruri guhangana n’inkundura ya gatatu ya Covid-19.

Kuba hari abanyeshuri banduye Covid-19 ntibisobanuye ko badakora ibizami bya Leta ahubwo bategurirwa uburyo bwihariye bakoramo batanduje abandi ariko nabo batabuze amahirwe yo gukora ikizamini.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’ibizamini mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro (NESA), Eng Umukunzi Paul, yabwiye Radio Rwanda ko kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarirwa abanyeshuri 20 bazokora ibizamini bafite Covid-19.

Ati “Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali twari dufite abagera kuri 20 no mu tundi turere bagiye bareba imibare uko imeze. Kugeza ubu imyiteguro imeze neza, uko umwana wese ameze arabasha gukora.”

Yakomeje avuga ko aba banyeshuri bazakora hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo.

Yagize “ Abanyeshuri banduye Covid-19 barahari kandi batekerejweho baroroherezwa gukora ibizamini. Mu Mujyi wa Kigali hari imodoka zihari zigomba kubatwara zizajya zibasanga aho bari. Aho gukorera ikizami naho bateguriwe neza bijyanye n’ingamba zo kwirinda.”

Nta kizahagarika ibizamini

Ibi bizamini biratangira kuri uyu wa Kabiri, ni mu gihe Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo yatangaje ko ari umunsi w’ikiruhuko mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Adha ku bayoboke b’idini ya Islam.

Eng Umukunzu, yavuze ko nubwo ari ikiruhuko nta kintu kigomba gusibiza ibizamini.

Yagize ati “Nta mpinduka zihari ku ikorwa ry’ibizamini. Ni byo koko umunsi w’ikiruhuko wahuriranye n’umunsi wo gutangiriraho ikizami ariko twari twasabye ko ikizami gikomeza nk’uko byari biteguwe kandi inzego zibishinzwe zarabitwemereye.”

Biteganyijwe ko Ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizakorwa n’abanyeshuri 122.320 barimo abahungu 67.685 n’abakobwa 54.635. Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.

NESA igaragaza ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya Leta ari 21.053 barimo abahungu 12.994 n’abakobwa 9.916

Inzego zibishinzwe zatangaje ko nta gisibya ibizamini bya Leta kuri uyu wa Kabiri



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)