Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare bahawe inkunga y'ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byasobanuwe na Ninsima Elia, Umuyobozi w'abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare, inkunga y'ibiribwa abo banyeshuri bahawe igizwe n'umuceri, Kawunga ndetse n'ibishyimbo.

Uwagaragaje icyo kibazo abinyujije kuri 'Twitter' ni uwitwa Pelly Prudence Iraguha, yandika agira ati "Ese nta kuntu, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu yashyira muri gahunda n'abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda na bo bakagenerwa ibiribwa bakica isari? Bamwe muri bo barataka inzara. Murakoze".

Arangije kwandika icyo kibazo, akoresheje urwo rubuga rwa Twitter yamenyesheje Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse na bamwe mu banyamakuru bakoresha urwo rubuga rwa Twitter cyane, nka Niwemwiza Anne Marie wa KT Radio n'abandi, abasaba ko bakora ubuvugizi kuri icyo kibazo.

Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko nk'abandi bantu bose bafite ibibazo, n'abanyeshuri bagizweho ingaruka n'icyorezo bakwiye gufashwa.

Dr Uwamariya ati "Umunyarwanda wese uri mu turere turi muri Guma mu Rugo, afite uburenganzira bwo guhabwa ubufasha bw'ibiribwa. Abanyeshuri bafite ibibazo babinyuze ku buyobozi bwa za Kaminuza bigamo bafashwe".

Mu gihe Guverinoma y'u Rwanda yafataga umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali ndetse n'utundi turere umunani muri gahunda ya Guma mu Rugo, abanyeshuri biga muri za Kaminuza basabwe kuguma muri za Kaminuza bigaho, abari mu rugo bakiga bifashishije ikoranabuhanga.

Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge, utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko hari abafite ibibazo by' imibereho.

Yagize ati "Ntitwemerewe gusohoka kubera Guma mu Rugo, amafaranga makeya nari mfite yose narayakoresheje".

Gusa Ntwari Innocent, Umuyobozi w'abanyeshuri muri iyo 'Campus', avuga ko Kaminuza yiteguye gufasha abagaragaza ko bakeneye ubufasha.

Kabagambe Ignatius, Umuyobozi ushinzwe itumunaho muri Kaminuza y'u Rwanda, yagize ati "Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda burakurikiranira hafi ubuzima mu macumbi y'abanyeshuri, kugira ngo abafite ibibazo bamenyekane, bafashwe". Ibyo akaba yabitangarije ikinyamakuru The New Times.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)