Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yavuze ko ari umuti wo guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, nibwo abanyeshuri 25 biga itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya bashyize ku mugaragaro videos eshanu bakoze mu mushinga bafatanyije na Renewed Memory, GAERG (Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) ku nkunga y’Ambasade ya Israel mu Rwanda.
Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko guhashya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba kugaragaza ibimenyetso bifatika by’ibyabaye.
Ati “Birababaje kuba hari abirengagiza ibyabaye, bakabirengaho bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubarwanya nta kindi bidusaba uretse kubigisha no kubabwira amateka n’inkuru ya nyayo ku byabaye mu Rwanda. Ubu buhamya buzafasha mu gutuma ibyabaye bitazongera ukundi kandi bifashe mu komora ibikomere. Kubika ubu buhamya bw’ibyabaye muri Jenoside biciye muri izi videos zakozwe n’ingenzi cyane ku bakiri bato n’abazabakomokaho mu kumenya ukuri”.
Aba banyeshuri uko ari 25 bari mu matsinda atanu, aho buri tsinda ryakoze video imwe irimo ubutumwa n’ubuhamya bitandukanye bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutso. Urugero ni nka video, ifite izina rya “From darkness to brightness, bivuze kuva mu mwijima ujya mu rumuri” isobanura uburyo Inkiko Gacaca n’imirimo nsimburagifungo byagize uruhare mu kongera kunga abanyarwanda.
Indi ni video yiswe “Never Give Up” irimo ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside asobanura urugendo rwo kurokoka kwe.
Mur’iyi video uwahawe izina rya Kwizera, asobanura uburyo umuryango wabo wari wishimye mbere ya Jenoside, ariko akaza kuwubura wose, kuko se na nyina biciwe mu maso ye ku myaka 13 y’amavuko. Iyi video igaragaza uburyo atacitse intege, aho kuri ubu afite umugore n’umwana kandi bakaba ari umuryango wishimye.
Umuyobozi akaba n’uwashinze umuryango Renewed Memory, Pini Snir, yibukije ko kubika ubuhamya ari ikiraro gihuza ahahise n’ibikorwa by’ahazaza.
Ati “Kubika ubuhamya bw’ibyabaye muri videos bituma habaho ikiraro hagati y’abato n’abakuru, amateka y’ahahise n’ibikorwa by’ahazaza. Sinizera ko isi yaba nziza gutyo gusa, ahubwo abantu bayibamo nibo bazayigira nziza, abanyeshuri twafatanyije barakoze cyane ku muhate bagaragaje”.
Umuyobozi w’umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi GAERG, Egide Gatari, yashimye ambasade ya Israel yabakinguriye imiryango ndetse n’umuhate wagaragajwe n’aba banyeshuri.
Yagize ati “Jenoside ni inkuru ibabaje idakwiye kwibagirana, urubyiruko rukwiye gukoresha ubumenyi rufite mu guharanira ko ibyabaye bitakibagirana, dukwiye guhora tuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof. Edwin Odhuno, yijeje aba banyeshuri n’iri tsinda rya Renewed Momory ko bazakomeza kubafasha uko bashoboye.
Ati “Twizeye ko abanyeshuri bacu babonye ubumenyi bushya bwo gutunganya no kuyobora ama-video nk’aya arebana n’ibyaha ndengakamere bikorerwa ikiremwamuntu. Twijeje GAERG, Renewed Momory n’aba banyeshuri ko tuzakomeza gufatanya, kandi umuhate mwagaragaje twarawushimye”.
Izi video uko ari eshanu zashyizwe ahagaragara, zizashyirwa ku mbuga zitandukanye nka Instagram na YouTube, aho buri wese azabasha kuzibona akamenya ukuri ku byabaye.