-
- I Muhanga kuri GS Gitarama abanyeshuri babanje guhabwa amabwiriza mbere yo gutangira ibizamini
Abanyeshuri barwaye bakoreye kuri GS Munyinya, GS Saint-Etienne, na GS Kivumu. Abo bana bose ni ababonetse mu Mujyi wa Muhanga.
Inzego zibishinzwe zitangaza ko hashyizweho uburyo bwo gufasha aba bana gukora neza kuko batarembye cyane ariko hanashyizweho uburyo bwo kubafasha igihe haboneka undi mwana wagaragaraho ikibazo.
Aho abana barwaye bakoreye hari umwarimu ushinzwe kugenzura niba nta kindi kibazo bagira, uburiri n'icyumba cyo kuruhukiramo n'umuganga uri hafi ku buryo umunyeshuri agize ikibazo yahita yitabwaho. Abanyeshuri bashobora kugaragaraho ubwandu bushya na bo bashyiriweho uko bahita bafashwa batoherejwe mu ngo, bagakomeza gukora ibizamini.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko muri rusange abana biteguye neza kandi bishimiye gukora ibizamini kugira ngo bazibe icyuho cy'umwaka ushize batakoze.
-
- Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatangije ibizamini kuri GS Gitarama