Mu gihe ibice bimwe na bimwe by’igihugu biri muri gahunda Guma mu rugo, abanyeshuri bari gusoza ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro rusange n’iby’Amashuri yisumbuye bitegura gusubira mu miryango ya bo bashyiriweho uburyo bagomba gufashwamo mu ngendo za bo.
Mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri (NESA) cyashyize ahagaragara, ryagaragaje ko abanyeshuri bari gusoza ibizamini bya Leta bari bacumbikiwe mu bigo bigiye gutaha ariko mu buryo bwagenwe.
NESA yavuze ko abanyeshuri bakorera mu bigo bacumbitsemo ariko ishuri bigamo riherereye mu turere batahamo bazatangira gutaha ku wa 28 Nyakanga 2021 babifashijwemo n’ubuyobozi bw’uturere aho bishoboka.
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Kanama 2021, ni bwo abanyeshuri bakoreye mu bigo bidaherereye mu turere batahamo bazataha bahereye ku biga mu Ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, ku munsi ukurikiye hatahe abiga mu Majyaruguru, hasoze ab’Iburengerazuba n’Iburasirazuba.
Ubuyobozi bwa NESA bwasabye abanyeshuri bakiri mu bizamini bya siyansi gukomeza kwitwararika.
Buti “Ku banyeshuri bazasigara ku mashuri bakora ibizamini ngiro bya siyansi ariko bataha mu turere ibigo byabo biherereyemo na bo bazajya bataha uko babirangije.”
Abayobozi b’amashuri n’abashinzwe uburezi basabwe gufasha abanyeshuri bakiri mu bigo ndetse no kubafasha kwishyura amatike ku gihe.
NESA yakomeje iti “Abayobozi b’amashuri ari gukorerwaho ibizamini bya Leta, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge basabwa gukomeza gukurikirana imibereho y’abanyeshuri, imyitwarire ya bo mu gihe bategereje gusubira iwabo no kubafasha kubahiriza ingengabihe y’ingendo no kugura amatike hakiri kare.”
Uretse abanyeshuri ariko hari n’abarimu cyangwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bari gufasha abanyeshuri kugira ngo ikorwa ry’ibizamini rigende neza, na bo basabwe gukomeza kwitwaza amakarita bahawe na NESA kugira ngo bafashwe mu ngendo.
Abanyeshuri bagiye gusanga abandi mu biruhuko basabwe gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwibasira Isi kidasize n’urubyiruko.
Ibizamini bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye byatangiye gukorwa ku wa 20 Nyakanga 2021 byazojwe kuri uyu wa 27 Nyakanga 2021 ariko abazakora ibizamini ngiro (Pratique) bazabikomeza ku wa 28 Nyakanga 2021.