Abanyeshuri batakoze ikizamini cya Leta cy'umunsi wa mbere bemerewe gukora ibikurikiyeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Baganirijwe mbere yo gutangira ibizamini
Baganirijwe mbere yo gutangira ibizamini

Abana basaga 110 babarirwa ku ijanisha rya 2% nibo basibye ikizamini cy'umunsi wa mbere hakaba haramenyekanye babiri basibye kubera uburwayi, hagakekwa ko haba hari n'abimukiye mu tundi turere baba barakoreye aho bimukiye.

Habyarimana avuga ko abanyeshuri basaga ibihumbi 82 byari biteganyijwe gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza 2020-2021, bitabiriwe ku gipimo cya 98%, abana batatu bari barwaye COVID-19 bitabiriye ikizamini ku munsi wa mbere bakaba bakoze bakarangiza kandi banitabiriye umunsi wa kabiri.

Kugeza mu masaha ya saa sita kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, hari hataratangazwa imibare ntakuka y'abitabiriye ku munsi wa kabiri ariko Habyarimana yabwiye K Today ko abana bakoze ibizamnini nta zindi mpinduka zigaragara usibye nk'abashobora kuba bataritabiriye ku munsi wa mbere bakiriwe ku munsi wa kabiri.

Agira ati, “Birumvikana ibizamini by'umunsi wa mbere ntabwo babikoze ariko abari basibye uwo munsi bemerewe gukora ibikurikiraho ni nabyo bizabarwa kuko ibya mbere byari bya,meneyekanye abandi babikoze ntabwo babihabwa ngo babikore”.

Habyarimana avuga ko nta mwana mushya wagaragaweho n'icyorezo cya COVID-19 yaba ku munsi wa mbere w'ibizamini n'umunsi wa kabiri kugeza saa sita z'amajywa, naho ku kijyanye n'umwana wari wanze kuza gukora ibizamnini akazanwa n'ubuyobozi ngo yameneyereye ari gukorana n'abandi nta kibazo.

Asaba abayeyi gukomeza kuba hafi y'abana muri iki gihe hari gukorwa ibizamini hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakabaha ibikenewe byose kugira ngo bakore bisanzuye, biteganyijwe ko ibizamini bisoza amashuri abanza 2020-2021 bisozwa kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, mu gihugu hise hakaba hari gukora abana basaga ibihumbi 200.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)