Ni amahugurwa bari bamazemo igihe cy'ibyumweru bitatu, baturutse mu mashami ya Polisi atandukanye nko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) n'abo mu ishami rishinzwe imyitwarire (PDU), nk'uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.
Ayo mahugurwa yatangwaga n'abapolisi baturutse mu gihugu cy'u Butaliyani binyuze mu masezerano Polisi y'icyo gihugu (Carabiniere) bafitanye na Polisi y'u Rwanda. Bahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro, gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto igiye gucunga umutekano wo mu muhanda binyuze mu buryo bwo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda cyangwa gushakisha ikinyabiziga cyakoze amakosa mu muhanda ukakigeraho.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wari witabiriwe n'umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n'imiyoborere, DIGP/ AP Jeanne Chantal Ujeneza, yari kumwe n'uhagarariye itsinda ry'abapolisi b'u Butaliyani batangaga amahugurwa, Brigadier General Stefano Dragani.
Hari kandi umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti ndetse na ACP Teddy Ruyenzi, umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n'imiyoborere mu ishami rinzwe umutekano wo mu muhanda.
DIGP/AP Ujeneza yavuze ko amahugurwa ku gutwara moto ahabwa abapolisi ari mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw'abapolisi b'u Rwanda cyane cyane abatwara za moto.
Yagize ati "U Rwanda ni igihugu gikunze kwakira inama mpuzamahanga ziba zajemo abanyacyubahiro batandukanye, umutekano wo mu muhanda nawo ni ingenzi kuko hakunze kubera impanuka zigahitana ubuzima bw 'abantu ndetse n'imitungo yabo ikangirika. Niyo mpamvu tugomba kugira abapolisi bafite ubumenyi bwimbitse mu gutwara izi moto kuko barinda abanyacyubahiro ndetse bakanacunga umutekano wo mu muhanda nk 'uko twabibonye mu mwiyereko w'abarangije amahugurwa uyu munsi".
DIGP/AP Ujeneza yakomeje agaragaza ko kugira igipolisi cy'umwuga bisaba gukomeza guhugura abapolisi mu bintu bitandukanye.
Yasabye abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ibyo bahuguwe ntibizababere impfabusa, yabasabye kuzajya bahora bihugura ubwabo umunsi ku wundi.
Brigadier General Stefano Dragani yavuze ko Polisi y'u Butaliyani yifuza gukomeza ubufanye bukubiye mu masezerano ari hagati ya Polisi z'ibihugu byombi, by'umwihariko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati "Twifuza gukomeza ubu bufatanye mu byiciro bitandukanye ariko by'umwihariko mu bapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ababahuguye bambwiye ko mwakoresheje imbaraga n'umuhate, ni ibyo kubashimira, mwaranzwe n'imbaraga n'ubushobozi turashaka ko mukomereza aho mu kazi kanyu ka buri munsi".
Brigadier General Stefano yakomeje avuga ko Polisi y'u Butaliyani izakomeza guhugura abapolisi b'u Rwanda batwara za moto kugira ngo na bo bazahugure abandi kugeza ubwo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizagera ku rwego rukomeye nk 'uko byifuzwa.
AIP) Aloys Mutagire na CPL Mukandayisenga Pelusi, ni bamwe mu bapolisi basoje ayo mahugurwa.
AIP Mutagire yavuze ko yari asanzwe atwara moto mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariko amahugurwa amazemo ibyumweru bitatu afite itandukaniro n'andi yagiye akora.
Ati "Aya mahugurwa nayungukiyemo ibintu bitandukanye, navuga nko kunyura mu makoni wihuta cyane, gufata feri byihuse kandi bitunguranye, ikirenze kuri ibyo ni uko twahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro no gutwara moto mu gihe cy'ibirori habaye akarasisi".
CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu bahugurwaga uko ari 30. Yavuze ko amahugurwa yo gutwara moto ayungukiyemo byinshi ariko cyane cyane nk'umukobwa byaramutinyuye.
Ati "Nari nsanzwe nkorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu zindi serivisi ntatwara moto. Aya mahugurwa nayakoze neza nyakorana n'abasore amasaha yose twabaga tugomba gukora umunsi ku munsi. Nungukiyemo uko nakoresha moto mu buryo bwose mu gucunga umutekano waba uwo mu muhanda, guherekeza abanyacyubahiro, kuyobora akarasisi n'ibindi bitandukanye".
Aya mahugurwa yasojwe uyu munsi ni ikiciro cya gatatu, muri rusange abapolisi b'u Rwanda bagera kuri 50 bamaze guhugurwa n'abapolisi bo mu gihugu cy 'u Butaliyani mu gutwara moto zishinzwe umutekano.