Aya mahugurwa y’ibyumweru bitatu yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’iy’u Butaliyani. Ari kubera mu Ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), yatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021.
Abahugurwa barimo kwigishwa ibijyanye no gutwara moto bagendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye n’uko wagenzura ikinyabiziga cyangwa wagishaka ukakigeraho byihuse.
Yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti, General Stefano Dragani uhagarariye abarimu bazahugura abo bapolisi barimo Lt Col. Rocco T Ruda, Lt Marco Esposito, Lt Cosimo Guarnieri na Sgt Stefano Falappa.
Atangiza aya mahugurwa, CP Niyonshuti yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi bw’abapolisi no kubahugura neza kuko ari kimwe mu bisabwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda zikumirwe.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya mu izina ry’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, nshimira umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani kuba yarohereje abarimu n’ubwo turi mu bihe ingendo zibujijwe biturutse ku cyorezo cya Covid-19.”
CP Niyonshuti yakomeje agaragaza ko za moto ari ibikoresho by ’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda.
Ati “Amapikipiki ni ibikoresho by’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda kubera ko byoroshye gutambuka no mu gihe cy’umuvundo w’imodoka nyinshi, guherekeza no gucunga umutekano w’abayobozi mu gihe cy’ibirori cyangwa no kugenzura umuvuduko ngo bidateza impanuka no gukurikirana ibyaha bibera mu muhanda.”
Brig. General Stefano Dragani uhagarariye Polisi y’u Butaliyani mu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda mu kazi kabo.
Yagize ati “Aya mahagurwa ni bimwe mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani, abarimu boherejwe gutanga amahugurwa bakorera mu ishami rishinzwe amahugurwa kandi babizobereyemo, amahugurwa yateguwe mu byiciro bitandukanye.”
Brig. Gen Dragani yashimiye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani, avuga ko bifuza ko ubu bufatanye bwakomeza mu byiciro byose byerekeranye n’umutekano.
Mu cyegeranyo cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu 2018, kivuga ko impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda zageze kuri miliyoni 1,35 n’izindi nkomere nyinshi ku isi zaturutse ku mpanuka.
Naho mu Rwanda kuva muri Mutarama 2020, Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryavuze ko habaye impanuka zo mu muhanda 8.025 zaguyemo abantu 939 hakomereka 3.887.
Mu byitezwe muri aya mahugurwa harimo kuzafasha abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya impanuka zo mu muhanda. Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya Gatatu ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani.
Abapolisi bo mu Butaliyani mbere yo gutangiza aya mahugurwa babanje gusura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside mu 1994.