Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Mukama Abbas, yabuvuze kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, aho u Rwanda rwifatanyije n'ibihugu bya Afurika mu kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya Ruswa.
Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti 'Imiryango y'Akarere ishingiye ku bukungu : Uruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe yo kurwanya ruswa.'
Mukama Abbas yashimangiye ko Urwego rw'Umuvunyi rufite amadosiye menshi y'Abashumba baregwa amamiliyari y'amafaranga y'u Rwanda, kuri ubu hakaba harimo ayashyikirijwe ubushinjacyaha n'andi akiri mu bugenzacyaha.
Ubwo yari mu kiganiro cyatambutse ku bitangazamakuru bitandukanye, Mukama Abbas yagize ati 'Izi manza zagombye kuba zaratangiye gucibwa ni uko COVID-19 yakomeje kuba imbogamizi. Nizitangira muzumva ko Leta n'Abanyarwanda bose bahagurutse kandi ibyo twagiye tubimenya ku makuru twahawe n'abaturage.'
Yavuze ko mu iperereza ryakozwe nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage, hari nk'abantu batarageza ku myaka 40 nta n'ibikorwa bihambaye bafite ariko ugasanga barubaka inzu zigeretse, ariko bakurikiranwa 'ugasanga ari ba bantu banyereje amafaranga bakayahisha ku bana, barumuna babo. Ariko mu minsi iri imbere mu zo twahaye Ubushinjacyaha muzumva zitangiye kuburanwa.'
Mu kwizihiza uyu munsi Nyafurika wahariwe kurwanya Ruswa Mukama yavuze ko kunyereza umutungo wa Leta ari kimwe mu bigize icyaha cya ruswa, ndetse ashimangira ko kuva mu 2018 kugeza ubu hamaze kugaruzwa umutungo wa Leta w'asanga miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda.
Yashimiye ubushake bwa Politiki n'ubufatanye bukomeje kuranga inzego zitandukanye mu rugamba rwo guhashya ruswa burundu, anashimangira ko kuba itegeko ryo mu 2018 rigira ruswa icyaha kidasaza ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kuyirandura.