Impamvu nyamukuru ikekwa kuba bamwe bataritabiriye ni icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubuzima bw’igihugu kubera ko muri ibi bihe umubare w’abandura uri gutumbagira kandi ingamba zafashwe zo kugikumira zikaba zikomeje kugira ingaruka ku batari bake.
Mu Burasirazuba abanyeshuri 891 ni bo batakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku munsi wa mbere.
Mu banyeshuri 65.918 bari bateganyijwe gukora ibizami bya Leta muri iyo ntara yose, abagera ku 65.027 ni bo babikoze bangana na 98.7% mu gihe abandi 891 bo batabyitabiriye.
Akarere ka Kirehe ni ko gafite umubare munini w’abanyeshuri batitabiriye mu Burasirazuba kuko bangana na 213, Bugesera yo ifite 95, Gatsibo 126, Kayonza 167, Ngoma 71, Nyagatare 91 mu gihe Rwamagana ari 128.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora Ishami ry’Uburezi, Batamuriza Edith, yabwiye IGIHE ko ku munsi wa mbere bakibona ko bafite abana benshi bataje gukora ibizami bya Leta bahise bajya kubashakisha iwabo babona 30 bamwe baza gukora ibizamini ikigoroba.
Ati “Twararanye 91 kuko ejo nimugoroba hari abaje gukora ibizamini bataje mu gitondo, ubu rero dusigaranye 61, abo baje nyuma yaho dufatanyije n’inzego z’ibanze tukabashakisha iwabo tukabazana gukora ibizamini, abataje uyu munsi rero ikizamini kimwe gisigaye ntacyo cyabamarira.”
Muri iyi ntara, abanyeshuri bane ni bo bari gukora ibizamini barwaye Covid-19 barimo batatu bari mu Karere ka Bugesera n’undi umwe uri mu ka Rwamagana.
Mu Ntara y’Amajyepfo ubwitabire bw’umunsi wa mbere w’ikizamini cya Leta buri kuri 98,2% kuko mu banyeshuri basoje amashuri abanza 61,111 bagombaga gukora abagera 1099 ntabwo babonetse.
Umukozi ushinzwe Itumanaho no guhuza Inzego mu Ntara y’Amajyepfo, Olivier Maurice Mutuyimana, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bangana na 1,8% mu bagombaga gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza batitabiriye ku munsi wa mbere.
Ati “Abangana na 1,8% mu bagera ku 61,111 ni bo bataje. Haracyashakishwa amakuru y’umwe ku wundi hakorwa n’isesengura kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye batitabira.”
Mu Ntara y’Amajyaruguru abanyeshuri 628 mu 35.656 biyandikije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ntibitabiriye ku munsi wa mbere.
Ntiharamenyekana neza impamvu yatumye batitabira ariko ikekwa cyane ni uko hari abimutse bakajya ahandi kugera aho bari biyandikishirije ntibiborohere.
Muri aba banyeshuri batitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, harimo 222 bo mu Karere ka Gicumbi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko muri abo bose harimo abakoreye ahandi ku mpamvu zitandukanye ndetse n’abatarabonetse bakomeje gushakishwa ngo bakore bityo ntihagire ucikanwa n’ayo mahirwe.
Yagize ati ‘‘Mu bana 222 bigaragara ko bari biyandikishije mu Karere ariko ntibagaragare kuri Site ngo bakore. Dufitemo 83 bimukiye mu Nkambi ya Mahama noneho bari gukorera aho bari, dufite n’abandi babiri gahunda ya Guma mu Karere yasanze bari iwabo i Musanze na bo baroroherejwe bakorera iwabo, abandi basigaye ni bo turi gukurikirana dufatanyije n’abayobozi b’amasibo n’imidugudu kuko dufite urutonde rwa buri muntu.”
Mu Ntara y’Uburengerazuba abanyeshuri 1.138 ni bo batitabiriye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko abo 1138 batitabiriye bangana 1,95% kuko abiyandikishije gukora bose ari 58.392.
Mu Karere ka Karongi abatarabonetse ni 134, Ngororero ni 199, Nyabihu 166, Nyamasheke 150, Rubavu 201, Rusizi 113 naho muri Rutsiro ni 175.
Mu Burengerazuba naho hari gukorwa igenzura kugira ngo hamenyekanae impamvu abo banyeshuri batabonetse mu bizamini.
Ibi bizamini biri kuba mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyongeye kuzamura ubukana, byatumye hashyirwaho na gahunda ya Guma mu Karere n’amashuri muri rusange arafungwa hirindwa ikwirakwira rikabije.
Muri rusange abanyeshuri bagera ku 254.678 ni bo biyandikishije ngo bakore ibizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, umubare munini ni abakobwa bihariye 54%.