Ntabwo haramenyekana neza impamvu yatumye batitabira ariko ikekwa cyane ni uko hari abimutse bakajya ahandi kugera aho bari biyandikishirije ntibiborohere.
Muri aba banyeshuri batitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, harimo 222 bo mu Karere ka Gicumbi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko muri abo bose harimo abakoreye ahandi ku mpamvu zitandukanye ndetse n’abatarabonetse bakomeje gushakishwa ngo bakore bityo ntihagire ucikanwa n’ayo mahirwe.
Yagize ati" Mu bana 222 bigaragara ko bari biyandikishije mu Karere ariko ntibagaragare kuri Site ngo bakore. Dufitemo 83 bimukiye mu Nkambi ya Mahama noneho bari gukorera aho bari, dufite n’abandi babiri gahunda ya Guma mu Karere yasanze bari iwabo i Musanze na bo baroroherejwe bakorera iwabo, abandi basigaye ni bo turi gukurikirana dufatanyije n’abayobozi b’amasibo n’imidugudu kuko dufite urutonde rwa buri muntu.”
Meya Ndayambaje yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri hari abari bamaze kuboneka.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine na we yavuze ko bamaze kumenya ko hari abana batagiye gukora ibizamini, bafatanyije n’inzego z’ibanze bajya kubashaka ku buryo bamwe bakoze ibizamini ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.
Ati “Hari abatari babonetse mu gitondo, ikigoroba turabazana barakora ndetse n’ubu turacyashaka abandi ngo na bo baze bakore kandi bari kugenda baboneka".
Ibi bizamini biri kuba mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 yongeye kuzamura ubukana, byatumye hashyirwaho na gahunda ya Guma mu Karere n’amashuri muri rusange arafungwa hirindwa ikwirakwira rikabije.
Muri rusange abanyeshuri bagera ku 254,678 ni bo bari biyandikishije ngo bakore ibizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, umubare munini ni abakobwa bihariye 54%.