Abasenateri bashimye uko Green Party yubahiriza uburinganire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021, ni bwo Abasenateri bakiriye abayobozi b’Ishyaka Green Party, basuzuma ingingo zirimo imitegekere y’iri shyaka, uko ryubahiriza ihame ry’uburinganire mu bagize inzego z’umutwe wa politiki, harimo uburinganire bw’abagore n’abagabo.

Mu bindi byasuzumwe ni uko ryubahiriza amahame ya demokarasi, niba abanyamuryango bagira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu gushyiraho abagize inzego. Hari no kureba uko imiterere n’imikorere by’inzego z’imitwe ya politiki bifasha mu kubahiriza amahameremezo ateganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Komisiyo yasanze Ishyaka Green Party rifite urwego rushinzwe imyitwarire no gukemura impaka, kandi ryarashyizeho uburyo bwo kugenzura imicugire y’umutungo ariko ntifite urwego rwihariye rushinzwe igenzura ry’umutungo ruteganywa n’itegeko.

Komisiyo yashimye ko iri shyaka rifite uburyo rikoramo igenzura ry’umutungo ariko irishishikariza guteganya mu mategeko-shingiro yaryo urwego rwihariye rushinzwe igenzura ry’umutungo.

Mu bindi byashimwe na Komisiyo ni uko mu gushyiraho abagize inzego zayo, ryubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo n’amahame ya demokarasi.

Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka Green Party igizwe n’abantu icyenda barimo batanu b’abagore n’abagabo bane.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ishyaka Green Party, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Habineza Frank yavuze ko abagore muri iri shyaka bagira uruhare rukomeye mu iterambere ryaryo.

Ati “Inzego z’ishyaka zubahiriza uburinganire, nk’ubu abagore bafite inshingano zikomeye mu ishyaka, kuko na visi perezida wa mbere ni umugore nanavuga ko ari we munyamabanga uhoraho w’ishyaka.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero ni we udufasha kuyobora ishyaka mu gihe tuba turi mu yindi mirimo. Urumva agira uruhare rukomeye mu kuyobora ishyaka ariko hari n’abandi bagore bafite inshingano zikomeye mu buyobozi bwaryo.”

Dr Habineza avuga ko muri iri shyaka uretse kuba bafite abakomiseri b’abagore hari n’inzego z’abagore zihariye ndetse n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Intara n’Akarere harimo abagore.

Muri ibi biganiro kandi Ishyaka Green Party hari ibyo ryagaragaje nk’imbogamizi birimo ikibazo cy’amikoro ndetse no kuba icyorezo cya Covid-19 cyaratumye ibikorwa bitandukanye by’ishyaka bihagarara, birimo no gukora inama n’ubukangurambaga butandukanye.

Abasenateri bashimye uko Green Party yubahiriza uburinganire
Abayobozi b'Ishyaka Green Party bagiranye ibiganiro na Komisiyo ya Politiki mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena
Uhereye i bumoso Carine Maombi, Visi perezida wa mbere wa Green Party, Perezida w'ishyaka Dr Habineza Frank n'Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka rya Green Party Ntezimana Jean Claude



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)