UR yatangaje ko abanyeshuri bazakora ibirori byo gusoza amasomo mu byiciro binyuranye ku wa 27 Kanama 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Impamyabumenyi zigiye gutangwa ni izagombaga gutangwa umwaka ushize wa 2020 cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye hataba ibirori byo gusoza amasomo ku banyeshuri bagera ku bihumbi umunani.
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Murangwa Darius, yabwiye IGIHE ko ibirori byo gusoza amashuri bizakorwa bagendeye ku miterere y’icyorezo cya Covid-19.
Yavuze ko bishobora kuzakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko abayobozi ba Kaminuza, abagiye guhabwa impamyabumenyi z’ikirenga, abasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’abasanzwe ari abayobozi bahagarariye abandi muri Kaminuza bashobora kuzaba bari hamwe.
Biteganyijwe kandi ko abanyeshuri bazaba bari ku masite yatoranyijwe ariko bagakurikirana umuhango ku buryo bw’ikoranabuhanga, gusa mu gihe icyorezo cyaba gikomeje gukaza umurego ibi bikorwa byose bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “Bizaterwa n’uko ibihe bya Covid-19 bizaba bimeze. Ubusanzwe bizaba biri kuri internet ariko bishobora kuzaba hari bake bari kumwe ahatoranyijwe bitewe n’ingamba zizaba ziriho. Turateganya ko twazategura amasite atandukanye, hakaba hari abanyeshuri bake batoranyijwe ariko tukazafungura ku mugaragaro twifashishije ikoranabuhanga.”
Hari abanyeshuri bavugaga ko bagakwiye guhabwa impamyabumenyi zabo mbere y’uko ibi birori biba cyane ko bamaze amezi atari make bazitegereje ariko avuga ko bitashoboka abasaba kwihangana.
Abanyeshuri bijejwe ko batazatinda kubona impamyabumenyi zabo kuko zisigaye zikorerwa ku butaka bw’u Rwanda.