Ibi aba banyeshuri babibwiye IGIHE kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, ubwo bamwe basozaga ibizamini bya Leta bari bamaze icyumweru bakora.
Ishimwe Dorine wigaga muri GS APACOPE usoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yagize ati “ Ibizami twabisoje. Byari bikomeye ariko si cyane twagiye tubisubiza neza tugendeye kubyo twigishijwe ku buryo nkeka ko nzatsinda.”
Ishimwe yashimiye uburyo Leta yitaye ku banyeshuri bakoraga ibizamini mu mujyi wa Kigali, bagashyirirwaho imodoka zihariye zibatwara mu gihe umujyi wari muri Guma mu Rugo.
Ati “Byadufashije kugera ku ishuri ku gihe no kugera mu rugo hatabaye akavuyo kenshi. Byanadufashije gusubiramo neza amasomo y’ibizamini twakoraga.”
Isimbi Shalom usoje ibizamini by’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yasabye bagenzi be kuzakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo umubare w’abandura ugabanuke, bazasubukure amasomo mu minsi iri imbere nta nkomyi.
Na we yashimiye Leta yabitayeho muri iki gihe, ikaborohereza kugira ngo ibizamini bigende neza.
Ati “Ibizamini ntabwo byari bikomeye kuko twabonye umwanya wo kwiga neza pe, ahubwo ndashimira Leta yadufashije mu buryo bushoboka bwose kuko yaduhaga imodoka zidutwara n’imiti yica udukoko kugira ngo tutandura Covid-19.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bahati Bernard yavuze ko imodoka zashyizweho ngo zitware abanyeshuri bakora ibizamini, zabafashije cyane.
Ati “Imodoka zarabafashje cyane kuko zatumye nta munyeshuri ugira ikibazo cyatuma abura uko akora ibizamini cyangwa ngo bitume asaba ababyeyi be amafaranga y’ishuri. Mu mujyi wa Kigali hari harimo nk’imodoka 20 zabatwaraga.”
Yaboneyeho kubasaba gukomeza kwirinda Covid-19 bafatanyije n’ababyeyi babo.
Ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021, ni bwo abanyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange, amashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.
Amafoto: Igirubuntu Darcy