Abaturage ibihumbi 210 bazahabwa ibiribwa muri Guma mu rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yavuze ko mbere yo gushyiraho Guma mu rubo Leta yabanje gutekereza ku bijyanye n’uko abazaba batagikora bazabaho.

Ati “Abaturage bagize ubwoba bw’uko babaho, Leta yatekereje uko bafashwa. Hari amakosa yagaragayemo mu gutanga ibiryo, ubu byarakosowe kugira ngo abafite ikibazo cyo kubona icyo barya muri Kigali n’ahandi, barebe uburyo abatishoboye bafite ubushobozi buke bashobora kuba bafashwa muri iyo minsi icumi, ubuzima bugakomeza.”

Yakomeje avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo iyi gahunda yo gufasha abatishoboye mu bihe bya Guma mu Rugo yinjiremo n’abafatanyabikorwa.

Ati “Twashishikarije n’uturere gukorana inama n’abafatanyabikorwa bayo barimo amadini n’amatorero, abikorera kugira ngo bunganirane na Leta mu gufasha abaturage."

“Mu muco wa Kinyarwanda niba ufite uwo duturanye adafite ubushobozi kandi njye mbufite, kumufasha ni umuco wa Kinyarwanda. Ufite uwo yafasha amufashe ku buryo nta muturage wicwa n’inzara kuko dufite ikibazo.”

Muri iyi gahunda biteganyijwe ko hazatangwa ibiryo birimo akawunga, ibishyimbo n’umuceri ku baturage bagera ku 211.000. Bizatangwa hakurikijwe umubare w’abagize umuryango. Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibi biryo bigenwa hakurikijwe intungamubiri umuntu akenera ku munsi.

Yavuze ko kuba Guma mu Rugo yaratangajwe mbere ho iminsi ibiri ngo itangire gushyirwa mu bikorwa byari bigamije gufasha abakeneye kwitegura mu buryo butandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na we wari muri iki kiganiro yavuze ko icyemezo cya Guma mu Rugo cyafashwe nyuma yo kubona ko ubwandu bwa COVID-19 buri kugenda bufata indi ntera kandi ingamba zari zafashwe zikaba zitaratangaga umusaruro mu buryo buhagije.

Iyi gahunda ya Guma mu Rugo ireba uturere tugize Umujyi wa Kigali n’utundi turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uretse utu turere biteganyijwe ko utundi twose tuzakomeza kubahiriza gahunda ya Guma mu Karere.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta yashyizeho uburyo abaturage bazafashwa kubona ibyo kurya muri Guma mu rugo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)