Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bagiye guhabwa amahugurwa mu miyoborere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mahugurwa azitabirwa n’abayobozi b’ibigo bagera kuri 3 200 bakazahugurwa mu buryo buhoraho bwongerera abakozi ubushobozi bya kinyamwuga buzwi nka Continuous Professional Development(CPD).

Amahugurwa azatangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi n’umushinga BLF. Akazabera hirya no hino mu turere abayobozi baherereyemo akazajya atangirwa mu bigo nderabarezi TTC.

Umuyobozi wa CPD muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, Uworwabayeho Alphonse, yabwiye The NewTimes ko aya ari amahirwe akomeye ku bayobozi azabafasha guteza imbere ibigo byabo.

Ati “Aya ni amahirwe akomeye ku bayobozi b’ibigo, bagiye kwiyungura ubumenyi mu kuyobora amashuri yabo. Abarezi bazahabwa ubumenyi ndetse nabo ubwabo babusangizanye nyuma bakazahabwa impanyabushobozi na Kaminuza y’u Rwanda.”

Umuyobozi wa BLF, Mugiraneza Jean Pierre, umushinga watanze telefoni na internet bizifashishwa n’abayobozi b’ibigo, yavuze ko bibanze ku burezi bwo mu mashuri abanza kuko ariwo musingi wa ngombwa.

Yagize ati “Usanga ibigo biri mu murenge umwe biri ku rwego rutandukanye, bimwe biri ku rwego rwiza ibindi biri hasi, turashaka ko aba bayobozi bava mu bigo bitandukanye bungurana ibitekerezo ibigo byose bikazamukira rimwe.”

Yakomeje avuga ko bahisemo guhugura abo mu mashuri abanza kuko ariwo musingi w’uburezi.

Yagize ati “Twibanze ku mashuri abanza kuko ariwo musingi w’ubumenyi, turashaka guha abayobozi b’ibigo ubumenyi buzabafasha kuzamura ibigo bayoboye bizagira inyungu ku banyeshuri.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nemba, Uwineza Scolastique, wari warahaweho aya mahugurwa yavuze ko ubumenyi yahawe bwazamuye ikigo ayaboye, ubu yiteguye gusangiza abandi bumwe mu bumenyi afite.

Yagize ati “Nk’umuyobozi w’ikigo nakundaga kwibanda ku bintu rusange uko ikigo gicunzwe ariko nkirengagiza ikintu cy’ingenzi cyo kwita ku barimu no gukurikirana uko bigisha abanyeshuri. Ubu dukurikirana imyigire y’abana tugafasha abakiri hasi kuzamuka, ibi byafashije ikigo gutera imbere.”

“Kwiga ni urugendo ruhoraho, ndatekereza ko iyi gahunda nshya izamfasha byinshi nkuko byagenze mbere, kandi nzayungukiramo byinshi niteguye gusangiza bagenzi banjye ibyo nungutse ubushize nabo banyungure ibindi turusheho kuzamurana.”

Aya mahugurwa azatangwa mu buryo buriri aho azakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwo guhura imbona nkubone.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza bagiye guhabwa amahugurwa y'umwaka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)