Abongereza bitereye mu bicu barabyina buzura imihanda ubwo utubari twongeraga gufungura||udupfukamunwa twabaye amateka. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi 16 utubari n'utubyiniro bifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19, byongeye gukomorerwa mugihugu cy'Ubwongereza.Kwambara agapfukamunwa, guhana intera ntabwo bikiri itegeko muri iki gihugu.Byari ibyishimo bidasanzwe kubakunda akabari.

Ku Cyumweru nibwo, hatangajwe ko, utubari n'utubyiniro byongeye gukomorerwa nubwo icyorezo cya Koronavirusi kicyibasiriye abatuye iki gihugu.Byari ibyishimo bidasanzwe ku baturage batuye iki gihugu ubwo utubari n'utubyiniro byongeraga gufungurwa, utubari hafi ya twose two mu mujyi wa Londre twari twuzuye abantu baje kwinezeza abandi batonze imirongo bashaka kwinjira ndetse hari naho amatike yo kwinjira yari yamaze gushira.Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byambere ku isi byakuyeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi harimo kwambara agapfuka munwa no guhana intera hagati y'umuntu nundi.

Nubwo ibi byakuweho, guverinoma y'Ubwongereza iherutse gutangazako abantu badakwiye kwirara kuko icyorezo kigihari muri iki gihugu.
Bamwe mubaharanira uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza bamaganye iki cyemezo cyo kongera gufunura utubari bavugako bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mukaga kubera kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.



Source : https://yegob.rw/abongereza-bitereye-mu-bicu-barabyina-buzura-imihanda-ubwo-utubari-twongeraga-gufunguraudupfukamunwa-twabaye-amateka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)