Abubatse gusa: Ibyagufasha mu gihe cyo gutera... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo gutera akabariro ni cyo cy'ingenzi gihuza umugabo n'umugore, byinshi bibera mu ngo yaba ibyishimo cyangwa ishavu byose bihera kuri iyi ngingo, iyo yagenze neza akamwenyu aba ari kose, buri umwe atangira ubuhamya urukundo rwe. Iyo byagenze nabi nabyo ntibitinda kumenyekana kuko ntihabura intonganya zishingira ku gucana inyuma bitari ingeso ahubwo ari ukujya gushaka ikiba cyarakuye umuntu iwabo akakibura aho yaje agana.

Abataha ubukwe hari ubwo umusaza ahaguruka akagira ati "Umukobwa wacu ni 'muzirankoni' ariko kandi hari iyo akwiye kubona, ibi niba bizashoboka turemera inkwano bidakunda ntagiye kwicirwa n'agahinda iwabandi", ngayo nguko abazi umuco wa kinyarwanda baba babyumvise.

Hari imiryango itangira inkwano umusore kuko akuze nyamara akaba nta bugabo agana atari uko ariwe wabyigize ahubwo byaraturutse ku mpamvu zinyuranye, mutima w'urugo yamara kurutaha kuryama bikanga ijoro n'amanywa agahora akubitwa izo atakorewe nyamara izakiwe n'iwabo bakaba baranazitangiye indongoranyo atajya azibona agahora mu marira adashira umwaga n'ibindi akitwa amazina mu muryango yashatsemo.

Nyamara atariwe ahubwo ari ibibazo by'umugabo byo kuba atabasha kwijajara mu buryo bukwiye arangiza mbere yo mu gikorwa cy'imibonano muzabitsina yaba agerageje bikaba amadakika. Ni agahinda gakomeye, umugore siwe wenyine uba afite ikibazo kuko n'abagabo nabo baba batorohewe bagatangira kwijandika mu bikorwa bidashobotse byo kwandavura kunywa ibiyobyabwenge kuko baba nta cyizere bakigirira ahubwo baba bumva basuzuguwe.

Igisubizo wakibona ugannye ivuriro rya Healthcare Rwanda Ltd rihereye mu itaje yo kwa Ndamage hafi ya T-2000 mu nyubako ya 3 rivura indwara zinyuranye ariko by'umwihariko bakaba bafite imiti ifasha abashakanye kuba babasha kongera kwigarurira icyizere n'ibyishimo mu buzima bw'abakuze. 

Uyu munsi tukaba tuza kwibanda ku muti ufasha abagabo cyane bafite ibibazo nk'ibyo twavuze haruguru byo kurangiza vuba mu gihe cy'imibonano muzabitsina, ni umuti witwa Revive ukomeje gufasha benshi mu bagabo bawukoresheje aho abatari bacye bawuvuga imyato.

Revive capsule ni umuti ufite akamaro kanini cyane ku bagabo batagira ubushake cyangwa bagira buke mu gihe cyo gutera akabariro, hari ababa baragiye kwa muganga ariko ikibazo ntigikemuke, uyu muti wa Revive capsule ukoze mu bimera gakondo uwukoresheje asezera ibibazo bikomeje gutandukanya imiryango myinshi akongera kwigirira icyizere ndetse ibyishimo bikongera kugaruka mu muryango.

Mu kiganiro InyaRwanda.com twagiranye n'Umuyobozi wa Healthcare Rwanda Ltd, Bwana John yadutangarije ko benshi mu babagana bagarutse kubashimira ku bwo kubafasha. Mu magambo ye yagize ati: 'Ubundi twe dukurikirana umurwayi n'uko afata imiti. Abagabo twagiye duha uyu muti benshi bagarutse kudushimira".

"Kuko ahanini bazaga ingo zabo zirimo ibibazo kubera kugira ubushake buke mu gihe cyo gutera akabariro, kurangiza vuba, gutinda kongera kugira ubushake n'ibindi bibazo binyuranye. Ni umuti mwiza kuko nta ngaruka mbi ugira ku mubiri w'umuntu. Utangira kugira ingaruka nziza k'uwukoresheje.'

Akomeze agaruka ku kamaro rusange ka Revive Capsule n'uburyo ifashamo abagabo

-Ifasha kongerera abagabo imbaraga

-Yongera umubare w'intanga ku bagabo ukanazifasha gukomera

-Ituma umwuka mwiza wa oxygen utembera neza mu mubiri no ku gitsina

-Izibura imitsi yo ku gitsina bigatuma ushyukwa neza

-Itera apeti no kugira ubushake ku bagabo

-Irinda udusabo tw'intanga ngabo kwangirika

-Ifasha abafite ikibazo cy'impyiko n'indwara ya prostate

-Ni umwimerere uyinyweye nta ngaruka igira ku buzima bwe.

Ukeneye serivisi za Health Rwanda Ltd wabandikira cyangwa ukabahamagara kuri +250783086262 na +250722086262 kimwe n'uko wakwifashisha E-mail yabo ariyo [email protected], baragira bati 'Ibanga ry'ubuzima ni uguhorana ubuzima buzira umuze kandi ubwirinzi bw'umubiri ku isonga". Aho waba uri hose serivis zabo zakugeraho yaba muri Kigali, mu ntara no mu mahanga.

Bafite n'izindi serivis zinyuranye z'ubuzima.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABO MURI HEALTHCARE RWANDA LTD



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108065/abubatse-gusa-ibyagufasha-mu-gihe-cyo-gutera-akabariro-mugahorana-ibyishimo-108065.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)