Agahinda k’umubyeyi umaze imyaka 62 atarabona abavandimwe be - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva Abatutsi batangira kwicwa no gutwikirwa mu 1959 kugeza mu 1994, bamwe bagiye bahungira mu bihugu byo hirya no hino ariko cyane ibituranye n’u Rwanda ari byo Uganda, u Burundi, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mukabagire n’umuryango we ni bamwe muri abo Banyarwanda babashije guhungira mu bihugu by’ibituranyi.

Mu buhamya bwe avuga ko iwabo hari ku Gikongoro, ubu ni muri Nyamagabe, akaba yarabanaga n’ababyeyi be bombi na Murumuna we witwaga Mukankundiye Margaret mu myaka ya 1950. Nyuma y’igihe gito se witwaga Sehene André aza kwitaba Imana mama we witwa Merekoriya abarera bakiri bato.

Nyuma y’imyaka irindwi se apfuye, mama we yagiye gushaka undi mugabo, maze umwana umwe mukuru ari we Mukabagire amujyana iwabo i Nyanza kubana na nyirakuru uwari muto aramujyana mu rugo rwa kabiri yari agiye gushakamo.

Mukagabagire avuga ko mama we yashakanye n’umugabo witwa Gahuma Kalipofori i Butare [Huye y’ubu] ahitwa mu Busanza, ahabyara umuhungu witwa Gasangwa.

Akomeza agira ati “Intambara ya 1959 ibaye, twebwe [We na Nyirakuru] twahungiye i Burundi, na ho mama we, umugabo we, umwana wabo Gasangwa na Murumuna wanjye Mukankundiye bo bahungira muri Uganda kuko tutari turi kumwe, bajya ahitwa i Cyagwe muri Mukono, anahabyarira undi mwana w’umukobwa witwa Nabuyara.”

Kuva ubwo Mukabagire yahise aburana na mama we n’abavandimwe be kuko ubuzima bw’ubuhunzi icyo gihe bwari bukomeye, kandi nta n’itumanaho ryabagaho ku buryo umuntu yari kumenya aho abavandimwe baherereye.

Yongeye kubonana na mama we nyuma y’imyaka 25

Mukabagire yabaye i Burundi na nyirakuru, anahashakira umugabo ari na ko akomeza gushakisha mama we n’abavandimwe be kuko yahoraga ahangayitse iteka kuko atari azi niba bariho cyangwa barapfuye.

Ku bw’amahirwe, mama we ni we wamenye aho ari mbere. Yagize ati “I Burundi nahoraga nshakisha, gusa mama yaje kumenya aho ndi ashaka ibyangombwa aza kundeba[…]Mama twabonanye nyuma y’imyaka 25 mbyaye gatanu.”

Nyuma yo kubonana na mama we yamutekerereje ubuzima bwose banyuzemo mu buhungiro, aho yanamubwiye ko yatandukanye n’umugabo we, akamusigira abana be babiri Gasangwa na Nabuyara ubundi akajyana Mukankundiye [murumuna wa Mukabagire] mu kandi gace ko muri Uganda ahitwa i Masaka.

Kuva ubwo mama we [Merekoriya] ntiyongeye kubona abo bana Gasangwa na Nabuyara ndetse na Mukabagire aheruka Gasangwa akiri muto cyane batarahungira muri Uganda.

Nubwo amaze imyaka 62 atarabona abavandimwe be yizera ko bakiriho

Mukabagire avuga ko nyuma yo gukora ibishoboka byose akabura abavandimwe be yizera ko bakiriho cyangwa se hari ababakomotseho.

Yagize ati “Nyuma mama yansanze i Burundi turabana, ntanga amatangazo kuri radiyo nshakisha murumuna wanjye unkurikira n’abo bavandimwe banjye babiri [Gasangwa na Nabuyara] turababura. Rero kubera ubuzima, abana batanu, amazu, ubushomeri bw’i Bujumbura sinari kubasha kujya muri Uganda kubashaka.”

“Dutashye rero mu 1994 twigira inama yo kujyana na mama, dushakisha ibyangombwa by’inzira biratungana haza ibintu by’imisoro byo gusora kabiri mu mwaka amafaranga ibihumbi 90 Frw, biba birapfuye turabihagarika.”

Akomeza avuga ko nyuma y’imyaka 12 ari bwo bongeye kujya gushaka abo bavandimwe, agenda wenyine kuko mama we yari amaze gusaza kandi atakinahibuka neza, gusa aramurangira ku buryo na we atigeze ajijinganya.

Ati “Nagezeyo nsanga murumuna wanjye Mukankundiye yarapfuye ariko abana be yasize turabonana, ba bavandimwe babiri bambwira ko bari hakurya y’ikiyaga cya Victoria, ariko ndavuga nti amafaranga ni makeya sinabasha kugerayo.”

Mukabagire avuga ko yagarutse mu Rwanda atababonye, ariko abana ba murumuna we yabonanye na bo bamwizeza ko bazakomeza gushakisha abo bavandimwe, ariko kugeza ubu nta makuru mashya arabona yabo kuko nimero za telefone z’abo bana ba murumuna we yazibuze.

Yavuze ko icyo yifuza ari ukubona abavandimwe be. Ati “ Nziko abantu baganira, n’impamvu nagiye mbona umuryango ni ukubera kuganira, nifuza rero ko uwamenya abo bavandimwe Gasangwa na Nabuyara yabibamenyesha.”

Mukabagire amaze imyaka 62 atabona abavandimwe be, ntabwo azi niba baratahutse mu Rwanda cyangwa baragumye muri Uganda.

Marie Mukaagire avuga ko yizeye ko abavandimwe bakiriho nyuma y'imyaka 62 atarababona



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)