Mu cyumweru gishize ni bwo hagaragaye urugomo rwatewe na bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo ubwo barwaniraga ibiryo byari bigenewe ababikeneye muri ibi bihe bya Guma mu rugo.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwahise butangaza ko biriya bikorwa byamenyekanye ndetse ko hari ibiri kubikorwaho.
Ubutumwa bw'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagiraga buti 'Iki gikorwa cy'urugomo cyabereye mu Murenge wa Ndera, aho bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Masoro barenze ku mabwiriza ya Guma Mu Rugo, bahohotera abayobozi bari bashyiriye ibiribwa abuturage babikeneye. Abateje uru rugomo barimo gukurikiranwa'
Umwe mu babonye ruriya rugomo yabwiye UKWEZI TV ko ubwo abayobozi bazanaga biriya biribwa, avuga babanje guha abantu bacye bari banditse ubundi bagasaba abandi ko baza bakabandika ariko bamwe mu baturage bari aho, bagahita batangira guterura imifuka bari babizanyemo.
Avuga ko babanje no gukubita hasi umwe mu bayobozi bari aho ubundi 'abasore bafite imbaraga barabyikorera, Mudugudu baba baramufashe, uko arwana na bo bamurusha imbaraga ni uko barabyikorera barigendera, natwe turahagarara turareba turangije turigendera."
Uyu muturage uvuga ko muri iriya gahunda habayemo ikimenyane na ruswa kuko hari abantu benshi bagombaga guhabwa biriya biribwa ariko ngo bakaza kwibura ku rutonde.
Ati 'Bajyaga gutanga bakarobanura, simvugira Mivumbi kuzayivumba rwose ikimenyane cyabayeho, ni gute mu Isibo wenda muri abantu 20 bagafatamo babiri bonyine.'
Avuga ko kandi ikindi kibigaragaza ari uko abahawe biriya biribwa atari ababikwiye. Ati 'Ahubwo se ko abafataga ari abafite ibintu, hakaba nk'umuntu ufite umuceri urabizi ko yawuguze arawufite mu nzu ariko ukabona arafashe aragiye, ubwo se urumva ari iki atari ikimenyane.'
Akomeza agira ati 'Nkatwe rubanda rugufi, ni ukuri ku Imana yo mu ijuru [â¦] ejo urwego rwaraje baratubwira ngo nidusubire mu rugo ibiryo barabituzanira mu rugo, ntabyo batuzaniye. Twabajije umukuru w'Isibo ngo turabona ibiryo aratubwira ngo 'ntabyo mubona banyatse abantu batanu'. Nta biryo tubona, kubibona ni ufite iki ? Ruswa, uwatanze ikintu.'
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW