Aimable K. wavuze ko afite ibibazo byo mu mutwe yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije Karasira Aimable ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 ni rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze ibyo ashinjwa.

Umucamanza yavuze ko icyifuzo cy'Ubushinjacyaha cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30, gifite ishingiro bityo ko agomba gukurikiranwa afunze kugira ngo Ubushinjacyaha bukore iperereza.

Ibyaha bishinjwa Karasira Aimable bimwe yabikoze mu biganiro yatangaga ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ubwo yavugaga amagambo akomeye arimo n'agize biriya byaha akurikiranyweho.

Umucamanza avuga ko kuba uregwa yarakoreye ibyaha ku ikoranabuhanga, aramutse arekuye ashobora kongera kubikoreraho.

Mu iburanisha ku ifungwa ry'agateganyo, Aimable Karasira yavuze ko ibyo yabugaga byose yabiterwaga no kuba adaheruka imiti y'ibibazo byo mu mutwe yajyaga afata mu bihe byashize.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Aimable-K-wavuze-ko-afite-ibibazo-byo-mu-mutwe-yafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa-iminsi-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)