AIMF yanyuzwe n’uburyo iterambere ry’imijyi ritari muri Kigali gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abitabiriye iyi nama basuye ibikorwa biri mu mijyi itandukanye bareba uburyo iterambere muri iyo mijyi ryagejejwe ku baturage. Ni muri urwo rwego iri tsinda ryasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, rigatemberezwa mu bice byawo birimo inzu zatujwemo abaturage, amashuri, ivuriro, ibiraro byo kororeramo amatungo, agakiriro n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine, ari na we wakiriye iri tsinda, yavuze ko aba bashyitsi bishimiye ko Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere imijyi itandukanye itari Kigali gusa, bahamya ko ari umugambi mwiza wo kubaka iterambere rirambye.

Yagize ati “Twakiriye itsinda ry’abayobozi 32 bari mu bitabiriye Inana ya 41 y’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa, twabatembereje mu Kinigi aho abaturage batuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo, basura ibice byawo birimo aho bororera, amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ndetse n’irerero ry’abana bato.”

Uyu muyobozi yavuze ko ingendo nk’izi ari ingenzi mu gusangira ubunararibonye hagati y’imijyi, ati “Icyo uru ruzinduko ruba rugamije ni ukwigira hamwe no kureba icyo bamwe bakwigira ku bandi. Banyuzwe n’iterambere bahasanze kuko bari biteze ko bashobora kurisanga muri Kigali ariko baryiboneye hano mu Kinigi. Bari bafite ubushake bwo kumenya byinshi ku buryo bifuje ko tuzakorana cyane bakajya batubaza kuri byinshi mu iterambere rya Musanze.”

Inama ya AIMF yabereye i Kigali kuva ku wa 19 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021. Ku wa 21 Nyakanga 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa AIMF.

Ku munsi wayo wa nyuma abayitabiriye basuye ibikorwa bitandukanye bikorerwa abaturage bijyanye n’imiturire aho basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Hari kandi itsinda ryasuye Akarere ka Gasabo rireba ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima n’iryasuye Akarere ka Nyarugenge rireba uko abaturage bahabwa serivisi zitandukanye binyuze ku Irembo.

Umujyi wa Musanze uri mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali, ukaba umaze kugezwamo ibikorwaremezo bitandukanye bifasha abaturage mu iterambere
Abagize itsinda rya AIMF basuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi
Abagize iri tsinda banasuye amashuri y'inshuke ari muri uwo mudugudu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)