Ali Kiba yakoreye igitaramo gikomeye i Burund... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyiswe 'King is Back Concert' cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, ahitwa Miami Beach mu Mujyi wa Bujumbura. Ni igitaramo cyarimo abantu batubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19, nko kwambara agapfukamunwa, guhana intera n'ibindi.

Ali Kiba yavuze ko yishimiye gutaramira ibihumbi by'abantu nyuma y'igihe kinini adataramira muri iki gihugu. Uyu muhanzi wari wambaye imyenda y'ibara ry'umweru, yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, agaragaza ko yanogewe no gutaramira mu Burundi.

Mbere y'iki gitaramo, Ali Kiba yavugiye mu kiganiro 'Friday Sauce' ko ari ku nshuro ya kane akorera igitaramo mu Burundi, akanaharirimbira ku nshuro ya mbere indirimbo nshya aba yasohoye.

Muri iki gitaramo, uyu muhanzi ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 7 kuri Instagram, yaririmbye indirimbo ebyiri nshya aheruka gusohora 'Jalousie' ndetse na 'Ndomboli' n'izindi nyinshi.

Ali Kiba ntiyerura niba hari umuhanzi wo mu Burundi azi, gusa avuga ko ashima intambwe imaze guterwa mu muziki w'iki gihugu harimo no kuririmba mu ndimi Mpuzamahanga.

Ali Kiba yabanjirijwe ku rubyiniro n'umuraperi Kirikou Akili. Uyu muhanzi yashyuhije abafana, agaragaza ko ari umuraperi wo kurangamirwa mu Burundi. Yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko byari iby'agaciro kuririmba muri iki gitaramo.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuhanzi mpuzamahanga Désiré Mugani [Big Fizzo] wizihizaga isabukuru y'amavuko. Yaboneyeho n'umwanya wo gushimira abamwifurije isabukuru y'amavuko.

Cyaririmbyemo kandi umuhanzi Lolilo washyuhije umuziki w'Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba mu myaka ya 2000 mu ndirimbo zirimo 'Bime amatwi', 'Wivu' n'izindi.

Uyu muhanzi yaririmbye muri iki gitaramo yambaye imyenda y'ibara rya Gisikare. Lolilo waririmbye muri iki gitaramo hari amakuru avuga ko ari gukorana indirimbo na Ali Kiba mbere y'uko ava muri Burundi agasubira muri Tanzania.

Uyu muhanzi ukunze kwiyita Intare yari yitwaje ababyinnyi bamufashije gususurutsa benshi. Ibinyamakuru byo mu Burundi byavuze ko 'Intare yatontomye muri iki gitaramo'.

Umuhanzi Double Jay nawe yaririmbye muri iki gitaramo, ashima uko bafana bamwakiriye. Avuga ko yakiriwe neza.

Ali Kiba yakoreye igitaramo gikomeye mu Burundi imbere y'abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 

Ni ku nshuro ya kane Ali Kiba akoreye igitaramo mu Burundi 

Ali Kiba yaririmbye indirimbo ze ebyiri aherutse gusohora n'izindi  Â 

Umuhanzi Big Fizzo yaririmbye muri iki gitaramo yizihiza isabukuru y'amavuko



Umuhanzi Lolilo wakanyujije mu myaka ya 2000 yaserukanye imyenda ya Gisirikare

Umuhanzi ukizamuka mu Burundi, Kirukou abafana bamusamiye mu kirere

 

Umuhanzi Double Jay yigaragaje muri iki gitaramo mu ndirimbo ze zitandukanye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107975/ali-kiba-yakoreye-igitaramo-gikomeye-i-burundi-ashyigikiwe-na-big-fizzo-lolilo-nabandi-ama-107975.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)