Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Azam FC muri Tanzania, Ally Niyonzima ashobora kwirukanwa atarangije amasezerano ye, ni nyuma y'umusaruro utari mwiza.
Ikipe ya Azam FC yasoje ku mwanya wa 3 muri shampiyona ya Tanzania ikaba izahagararira iki gihugu mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.
Umutoza wungirije wa Azam FC, Vivier Bahati yavuze ko mu rwego rwo kwitegura iyo mikino bagomba kugura neza, bityo bivuze ko hari abakinnyi bagomba gusezererwa.
Ati "bijyanye n'ayo marushanwa, turimo kwitegura kugira ngo twizere tudashidikanya ko tuzaba dufite ikipe izaduhesha icyubahiro, rero tugomba kugura abakinnyi beza. Kuri iyo gahunda kandi tuzatandukana n'abakinnyi twabonye batatanze umusaruro."
Muri abo bakinnyi bazarekurwa bivugwa ko harimo n'umunyarwanda Ally Niyonzima winjiye muri iyi kipe umwaka ushize muri Kanama.
Uyu mukinnyi ntabwo yagize umwaka mwiza, yatangiye abona umwanya wo gukina ariko uko iminsi yashiraga yagendaga awutakaza kugeza aho yatangiye kubura no mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mukino, amakuru akaba avuga ko uyu mukinnyi ari mu bakinnyi iyi kipe izasezerera nubwo asigaje umwaka umwe w'amasezerano.