Alpha Rwirangira yavuze ku biyita abami, aban... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu biganiro yatangiye gutambutsa mu minsi ibiri ishize bigaruka ku buryo abonamamo ibintu nk'umunyamuziki w'inararibonye ndetse uwukora wanawize guhera mu mwaka wa 2012, ku munsi wa mbere mu minota 06:08 Alpha Rwirangira yagarutse ku bafana aho yagaragaje ko barimo ubwoko 3 anagaruka ku banyamakuru yashyize mu byiciro 2.

Alpha Rwirangira yegukanye rimwe mu marushanwa akomeye yabayeho mu muziki wa Afrika rya Tusker

Mu gutangira iki kiganiro, Rwirangira yavuze ko yaje gusanga ari ngombwa gufata umwanya wo gushima abantu bakoze akazi gakomeye mu muziki no kunenga abagiye bawudindiza. Yagize ati: 'Ubundi akenshi sinjya nkunda gufata amashusho gutya ngo mvuge ibintu, nshobora gufata video nkaririmba cyangwa live ariko sinjya nkunda gufata video gutya, ariko uno munsi natekereje ndavuga nti reka dushime abantu ariko tunabwira abandi."

Yahise ahera ku bakora umwuga w'itangazamakuru arashima abawukora mu buryo bukwiriye badaheza cyangwa ngo bagire ibindi bashingiraho agira ati: "Banyamakuru mwese mwagize uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda mutavanguye mutagize ibintu bya munyangire Imana ibahe umugisha cyane mukomereze aho hari benshi bagiye bigira ibitangaza bakumva bakatsa ubundi bakazimya abo twagiye tubabona bamwe banavuye mu gakino ntibakikarimo."

Agaruka ku buryo akazi k'itangazamakuru kari gukorwa none n'abamazemo igihe n'abashya, yabashimiye byimazeyo ariko anabagenera inama agira ati: 'Abanyamakuru rero muhari bamwe bashya abandi muzobereye mukomereze aho akazi kanyu turakabona kandi turabashima, aba Dj b'amazina akomeye barahari kandi bagize uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda turabashima."

Alpha agaragaza ko ikiganiro yahisemo gutanga atari indi mpamvu ntabyacitse ahubwo ari urukundo akunda umuziki

Alpha ahita yinjira ku gice cy'abantu bagendana n'abahanzi n'ibinyamakuru mu kibuga cy'imyidagaduro y'u Rwanda agira ati: "Ariko na none reka mvuge ku bandi bantu twakoranye runo rugendo. Abafana, hari abafana, b'ubwoko 3; abakunda umuziki nyarwanda bakunda umuziki mwiza, abakunda byashyushye aho byatse umuriro aho abanyamakuru runaka bajya ni ho bajya, hakaba n'abafana bakunda umuziki bakunda abahanzi ariko batajya bakurikirana abahanzi babo, ntibakora 'subscribe', ntibakora 'Follow' kuri instagram, urugero ugasohora indirimbo wayisohoye nk'ejo ukajya kumva ukumva umufana ati ko udaheruka gusohora indirimbo."

Nyuma yo kuvuga ku byiciro by'abafana yabasabye gushyigikira abahanzi bose batavangura, bakabakurikira ku mbuga nkoranyambaga zirimo instagram na youtube. Yagize ati: 'Icyo mbasabye ni kimwe, mugende mujye gukora subscribe kuri youtube channel yanjye cyangwa y'undi muhanzi uwo ari we wese, birababaza cyangwa bigaca intege iyo ubona abantu bakurikirana abahanzi bo mu bindi bihugu simvuze ngo ni bibi ariko na none iwacu naho hari abahanzi beza kandi bakora neza.'

Asoza iki kiganiro agaragaza ko nta byacitse ahubwo ari ukubera urukundo akunda muzika nyarwanda. Yagize ati: 'Ntawankomerekeje, ntawe nakomerekeje, ni kwa kundi too mba ntekereje ibintu. Mugende rero mukore subscribe, mukore follow ntakuvangura abahanzi beza barahari.' Â 

Alpha yatangiye umuziki mu mwaka wa 2008 

Alpha Rwirangira afite imyaka 35, akaba yizihiza isabukuru y'amavuko buri tariki 25 Gicurasi. Avuga ko kandi hari imishinga y'umuziki afite ateganya izajya hanze mbere y'impera z'umwaka wa 2021. Muri iki kiganiro cya mbere yatanze, yibanze ahanini ku banyamakuru n'abafana. Yabashimiye ndetse aranabanenga agamije kubaka.

Mu kindi kiganiro cy'iminota igera kuri 7:23 ni ho avuga ku ishusho y'umuziki akagaruka ku kutubahana kw'ibisekuru akagereranya abahanzi n'abasirikare, agatanga inama zimbitse ku bahanzi bagenzi be yita 'inshuti n'abavandimwe'.

Mu gutangira iki kiganiro cya kabiri atangira avuga ko hari ikintu amaze iminsi yiga ko agomba gukurikira Imana ye akayishyira imbere kurusha amaso y'abantu. Yongeraho ko hari n'ikindi arimo yiga kumenya kuvuga ikimurimo atitaye ku cyo abandi baza kuvuga mu gihe cyose ntawe yibasira cyangwa ngo akomeretse.

Yanzika neza ikiganiro agira ati: 'Ubushize navuze ku bintu by'abanyamakuru n'abafana bacu, abafana mwarasubije, ibitekerezo byanyu narabibonye, mumbabarire kuba ntarabasubije ubutumwa ni bwinshi ariko nararabibonye kandi ibyiza nzabikurikiza bihuza n'ukwemera kwanjye ariko icyiza ni uko ibyinshi byari byiza."

Alpha akomeza agaragaza ko noneho agiye kugaruka ku bahanzi by'umwihariko ati: "Uno munsi si cyo nshaka kuvuga, nshaka kuvuga ku bintu bibiri kwiyitirira ibintu ariko n'umuco wo kwiga gushima. Ndavuga uyu munsi ku bahanzi bagenzi banjye. Nshuti zanjye mubyemere cyangwa mubyange ndakira ikibavamo ntihabura amarushanwa ntihaburamo umuhate wo kuvuga indirimbo yasohotse nanjye reka nsohore ibyo ni ibintu bisanzwe no mu bucuruzi busanzwe birahari byahozeho n'ishyaka ryiza."

Alpha agaragaza ko we mu ruhande rwe asanga abahanzi bakwiye gutahiriza umugozi umwe kuko ababona mu ishusho imwe nk'iry'ingabo z'igihugu ati:"Na none nemera ko twebwe nk'abahanzi turi nk'abasirikare tugomba gusenyera ku mugozi umwe nuharanira ko mugenzi wawe bamuzimya kugira ngo wowe uzamuke, nawe ntabwo bizatinda cyane bazakuzimya ntibizatinda cyera cyane bazakurangiza ntagahora gahinda."

Yasobanuye neza ingingo nyamukuru y'icyo yifuza ku bahanzi ati:'Ni ukuvuga ngo ubungubu icyo nshaka kuvuga turamutse dusenye ku mugozi umwe tugafatanya tukubakana tugashyigikirana indirimbo y'umuntu yasohoka tukayamamaza n'undi agasohora indi bikaba uko tukareka kwigereranya n'abanyamerika n'abanyanijeriya na ba hehe, tuzafashwa."Ahereye kuri we akinjira muri wa muco wo gushima no kumenya imvano ya buri kimwe yagize ati:"Nk'ubu reka njye nihereho ndashaka gufata uno mwanya nshimire abahanzi bose aho bava bakagera bakoze akazi gakomeye mu gihe kigoye; Rafiki bishobotse uriya muvandimwe twamwubakira ikibumbano cy'abanyamuziki, Makonikoshwa, Miss Jojo n'abandi."

Agaragaza neza ko n'ubwo Rafiki ari umunyabigwi, kimwe na Miss Jojo na Makonikoshwa, ariko hari abababanjirije bose bakwiriye icyubahiro mu ruhando rw'umuziki nyarwanda ati:"Bavandimwe noneho twamanuka hepfo gato ba Makanyaga hari n'abandi bagiye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana."

Alpha avuga ko muri iyi minsi ibintu bisa nk'ibyahindutse umwana atakimenya umukuru ibintu byajemo umwuka wo gushaka gusuzugura bisa nk'aho anashimangira ya ngingo yo gushaka kwiyitirira ibintu. Ati:"Niba hari abantu bakunda umuziki nanjye mbabamo ariko hari ikintu cyaje muri iyi minsi cyo gushaka gusuzugura abantu batangije umuziki ugasanga umwana arazamutse ejo bundi nta ndirimbo 3 arakora ariko ugasanga aravuga ibintu utamenya. Simvuze ngo ntuvuge ariko se nshuti yanjye ibyo uvuze biragukura ku ruhe rwego bigushyire ku ruhe."

Asa kandi n'ubwira barumuna be ko ugusingiza none ejo aguta agakomezanya n'abandi nyamara yaragushutse ukiteranya. Yagize ati: "Abantu bakunda byacitse, uzabona umuntu agushyigikira mu byo uri kuvuga ukumva umuriro uratse ukagira ngo aragushyigikiye nyamara numara gukonja bazakwibagirwa nk'aho utigeze ubaho kandi ba bandi bagushyigikiye bagakomezanya n'abagezweho."

Agaruka ku muco mwiza wagakwiye kuranga abahanzi w'urukundo n'ubumwe ati: 'Ndabasabye mureke dukundane umwe ku wundi, dukorere hamwe inzangano amashyari tubishyire ku ruhande niba koko dushaka kuzamura umuziki niba koko dushaka kuzamura umuziki nyarwanda."

Akomoza ku kibazo gihora kibazwa cy'aho umuziki w'u Rwanda ugeze akavuga ko ntaho uragera kuko ukibura icy'ingenzi. Ati:"Hari ibintu bajya batubaza ku muziki nyarwanda urabona ugeze hehe mu mboni yanjye nanjye ndimo ntaho turagera, yego hari aho ikoranabuhanga riri kutugeza, imiziki ni myiza n'ibindi byinshi n'ibyiza. Ariko turacyabura ikintu gikomeye cyane cy'ubumwe n'urukundo hagati yacu".

Akomeza agira ati:"Ndetse n'ikibazo gikomeye cyo kudashima ukamenya ngo kanaka yakoze umuziki tubimwubahire ibindi bihugu birabikora n'izi z'Amerika na Nigeria tubona bateye, imbere bubaha abahanzi bakuru natwe twakoze umuziki dufite abakuru nabo bafite abandi bagomba kubaha."

Asoza agaruka ku biyita abami b'umuziki, agaragaza ko ibyo ntakirimo mu gihe cyose nta muhanzi uragira indirimbo ikundwa ikamara umwaka cyangwa ibiri igifite cya gikundiro n'kibyo Michael Jackson umwami wa Pop yakoze, na Tupac, kandi igitangaje bo ntibiyitaga abami ahubwo barekaga abandi bakabibita. Yasabye abahanzi bagenzi be gushyigikira bashiki babo na barumuna babo bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda ariko bakazirikana no kubaha bakuru babo.

Na none kandi agaragaza ko atari umwanya wo kudaha agaciro ibitekerezo bye ahubwo byakabaye byiza byunganiwe mu kubaka umuziki mwiza w'u Rwanda.

 REBA HANO INDIRIMBO 'JULIET' YA ALPHA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108096/alpha-rwirangira-yavuze-ku-biyita-abami-abana-bavuga-ku-muziki-utaragira-aho-ugera-108096.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)