AMAFOTO : Amafi apima toni zirenga 100 yo muri Muhazi yapfuye urupfu rutunguranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mafi abarirwa muri toni 110 arimo toni 100 zo mu kiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Munyiginya na toni 10 zo mu Murenge wa Musha, yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Nyakanga 2021.

Umukozi w'Akarere ka Rwamagana ushinzwe Ishami ry'Ubworozi, Niyitanga Jean de Dieu, yavuze ko ariya mazi yazize ukwihinduranya kw'amazi kwatewe n'umuyaga mwinshi watumye mu kiyaga hazamuka gaz yitwa Amonia.

Iyi gaz ngo iza iyo amazi yibirinduye ikazamuka iturutse hasi ku mazi. Iyi gaz y'uburozi iterwa n'umwanda w'amafi uba ujya hasi, ngo iyo habayeho ikintu gituma yihindura bituma umwuka uba muke mu kiyaga amafi akazamuka hejuru ngo afate umuyaga bikarangira apfuye.

Ati 'Ku itangiriro zijya hejuru gushaka umwuka zikasama, iyo rero zasamye zikabura umwuka zigenda zicika intege zimanuka hasi zigahura na ya gaz zigapfa.'

Niyitanga yavuze ko kugeza ubu bamaze kumenya amakuru y'aborozi babiri b'amafi harimo uwapfushije ibihumbi icumi apima amagarama guhera kuri 500 n'ikilo, undi wororera mu Murenge wa Munyiginya we ngo yapfushije toni 100.

Yakomeje asobanura ko amafi yapfuye muri ubwo buryo aba yangiritse ku buryo hatagira umuntu wayarya kuko yamutera ikibazo.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-Amafi-apima-toni-zirenga-100-yo-muri-Muhazi-yapfuye-urupfu-rutunguranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)