AMAFOTO : Amaraso mashya muri APR n'abongereye amasezerano…Ngo abanyamahanga si vuba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwabitangaje mu gihe iyi kipe yamaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bari bayarangije ndetse no kwinjizamo abandi bashya.

Ubuyobozi bwa APR butangaza koi bi bijyanye n'intego z'iyi kipe iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse ikaba igomba guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri.

Iyi kipe itangaza ko ifite zo kujya mu matsinda bityo ko ari nay o mpamvu ubuyobozi bw'iyi kipe y'ingabo z'igihugu yashyize mu bikorwa ubusabe bw'abatoza b'iyi kipe basabye Abakinnyi bifuza ndetse no kuziba icyuho cy'abamaze kubona amakipe ku mugabane w'Iburayi.

Muri iki cyumweru turimo dusoza ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye na bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezerano bongererwa amasezerano yo gukomezanya na APR FC. Abo bakinnyi ni :

Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3
Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4
Niyomugabo Claude wasinyiye imyaka 2
Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye imyaka 2
Nizeyimana Djuma wasinyiye imyaka 2

Usibye aba bongereye amasezerano, ubuyobozi bwa APR FC kandi bwanongereyemo andi maraso mashya arimo :

Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports
Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC
Nsengiyumva Ir'shad wavuye muri Marine FC
Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya HEROES FC)
Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC
Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports ,bose bakaba barasinye imyaka 2.

Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwanahaye amahirwe abandi bakinnyi 03 bari basanzwe muri APR FC kujya kugeragereza ahandi aribo :

Usengimana Danny
Mushimiyimana Mohammed
Rwabugiri Umar

Itangazo rya APR rikomeza rigira riti 'Gahunda yacu izakomeza kuba iyo guha abana b'u Rwanda umwanya wo kugaragaza impano bifitemo, tubategura guserukira igihugu ndetse no guharanira kugera kure bakina kinyamyuga. Mbere yicyo cyerekezo bagomba kwigaragariza muri APR F.C bayigeza kure hashoboka.

Ingingo ya kabiri, Abakinnyi b'Abanyamahanga muri APR F.C ntabwo bari muri gahunda yacu ya vuba aha nanone ariko, abana b'u Rwanda nibatageza ikipe aho yifuza ubwo tuzajya gushakira ahandi. Twibutse ko iyi gahunda Ikipe yacu yafashe nta na hamwe yagombye kubangamira abandi banyamuryango ba FERWAFA bigendanye n'umubare w' Abanyamahanga bakinishwa muri Shampiyona y'u Rwanda.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Amaraso-mashya-muri-APR-n-abongereye-amasezerano-Ngo-abanyamahanga-si-vuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)