AMAFOTO : IGP Dan Munyuza yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 27 Nyakanga yari yasuye igice cy'Amajyepfo ashyira Iburengerazuba bw'Igihugu ahari ikicaro cya Polisi mu Ntara ya Blantyre .

Uru ruzinduko IGP Munyuza yakoze uyu munsi rukubiye muri bimwe mu byo azakorera mu ruzinduko arimo rw'icyumweru muri iki gihugu, ni uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Malawi.

Muri Werurwe 2019 izi nzego zombi zasinyanye amasezerano y'ubufatanye, amasezerano yasinyiwe mu murwa mukuru w'iki gihugu, Lilongwe.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu bintu bitandukanye twavuga nko guhanahana amahugurwa, ibikorwa, gushaka no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, guhanahana amakuru ajyanye n'abanyabyaha bahungira mu bihugu byombi ndetse no guhanahana amakuru ajyanye n'umutekano muri rusange.

Mu biganiro umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagiranye na mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja, yavuze ko Polisi z'ibihugu byombi hari intambwe zimaze gutera harimo kuba bahura bakagirana ibiganiro, guhanahana amakuru, kugira ibyo urwego rumwe rwigira ku rundi no gusangira ubunararibonye kugira ngo bahurize hamwe mu kurebera hamwe ibibazo by'umutekano bishobora kubangamira imibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byombi n'akarere muri rusange.

IGP Munyuza yagize ati 'Urebeye hamwe ibibazo by'umutekano byugarije isi n'akarere duherereyemo, duha agaciro ingufu Igihugu cya Malawi gishyira mu gukorana n'ibindi bihugu mu gushaka umuti urambye w'imbogagamizi ku mutekano mu karere n'ahandi. U Rwanda rwifatanyije na Malawi ndetse n'ibindi bihugu bya Africa mu gukemura ibibazo by'umutekano muke uturuka ku mitwe itemewe iri ku mugabane wa Africa by'umwihariko imitwe y'intagondwa.'

Mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja yavuze ko ari ingenzi cyane by'umwihariko mu bijyanye no kurwanya imitwe ya ki Islam irimo guhungabanya igihugu cya Mozambique.

Yagize ati 'Leta ya Malawi muri rusange by'umwihariko Polisi ya Malawi tuzakora ibishoboka byose n'imbaraga zose kugira ngo dushyigikire itsindwa ry'iriya mitwe. Byongeye kandi inzego z'umutekano za hano zirakorana bya hafi kugira ngo Igihugu cyacu kitazakoreshwa mu buryo ubwo aribwo bwose mu guhungabanya umutekano wo mu Karere.'

Inkuru duekesha RNP

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-IGP-Dan-Munyuza-yasuye-ishuri-rikuru-rya-Polisi-ya-Malawi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)