-
- Aya magare ariho akuma ka GPS kazajya gatuma ashobora gukurikiranwa aho ari hose
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko natangira gukoreshwa hazabaho amezi atatu yo kuyakoresha nta kiguzi kuri buri muntu, nyuma yayo mezi akazajya yishyurwa uhereye ku mafaranga 100 kuzamura bitewe n'urugendo umuntu azaba yifuza gukora.
Ngo si ngombwa ko aho warikuye urihasubiza kuko mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali harimo kurangira imirimo yo kubaka aho azajya aparikwa, aho muri Nyarugenge hari ahantu 11, muri Gasabo hakaba hamaze kubaka ahantu habiri (2) bityo uwarifashe akazajya ariparika mu gace ako ari ko kose yagiyemo.
Abatuye Kigali bavuga ko ubusanzwe bahendwaga na moto cyangwa bagatinda ku murongo bategereje imodoka, bityo bagasanga uretse kuba azaborohereza mu ngendo ngo ntibazongera no guhendwa nk'uko byabagendekeraga bateze imodoka cyangwa moto.
Nsabimana Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Kimironko, avuga ko hari byinshi aya magare azakemura kuko hari igiye ukenera kugenda ntuhite ubona imodoka cyangwa moto.
Ati “Icya mbere azakemura n'uko ushobora gushaka kujya nk'ahantu wabuze moto cyangwa imodoka rikagufasha, icya kabiri n'uko yihuta kandi akaba akora neza”.
Iradukunda Pacifique atuye i Remera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ayo magare agiye kubafasha kujya bagera aho bashaka kujya mu buryo bworoshye kandi bitabahenze.
Ati “Iyo ndebye nk'aya magare yaje nsanga agiye gufasha buri Munyarwanda wese kuzajya ajya ahantu byoroshye, nk'urugero nka moto dufite ntabwo zihaza abanyakigali kandi n'imodoka ni uko, ariko kubera haje aya magare kandi ibiciro byayo bidahanitse buri muntu azabasha kurikodesha abashe kugenda byoroshye”.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Umutoni Nadine, avuga ko ariya magare ari mu gishyushyanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali cyo muri 2020.
Ati “Ariya magare ni gahunda iri muri master plan y'Umujyi yasohotse muri 2020 bijyanye no korohereza abagenda Umujyi kuba bakora ingendo kandi zitangiza ikirere, ni muri ubwo buryo ariya magare yatekerejwe kuko mu rwego rwo gukomeza kurinda ibidukikije no kurinda ikirere muri master plan yacu harimo guteza imbere cyane transport idakoreshejwe moteri. Ikindi ni no gushishikariza Abanyarwanda kubasha kuyatwara bikabafasha gukora ka sports bagire ubuzima bwiza”.
Mu rwego rwo kurushaho kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Covid 19, harimo kwigishwa abakorerabushake bazajya bafasha abifuza kuyagendaho gukaraba cyangwa kwisiga imiti mbere yuko bayatwara.
Biteganyijwe ko ayo magare azatangira gukoreshwa hagati y'icyumweru kimwe cyangwa bibiri bitewe n'uko abakorerabushake bazaba bamaze kwigishwa, kw'ikubitiro hakazatangizwa amagare 100 mu gihe hategerejwe andi 100 azatangwa ku nkunga y'Umuryango w'ibihugu by'Umwe by”uburayi.