Amarembera ya FDLR yateguje kwizihiza umunsi w’umuganura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe, umunsi w’umuganura ni umunsi w’ibyishimo, kuko ari umunsi abantu batangira kuganura ku musaruro baba bavanye mu murima, bagasangira, bakishima ku buryo mu ihinga ritaha, bazongera guhurira mu murima n’imbaduko bafite akanyamuneza.

Lt Gen Byiringiro Victor wasinye kuri iri tangazo, ni umwe mu bayobozi bacye cyane bamaze imyaka myinshi mu buyobozi bwa FDLR, gusa yatangiye kuba umukuru w’uyu mutwe mu 2019, asimbuye Mudacumura Sylvestre wiciwe mu bitero simusiga yagabweho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mudacumura yagiye ku butegetsi bw’uyu mutwe w’iterabwoba mu 2003, asimbuye Gen Paul Rwarakabije wari umaze kuva mu bikorwa by’uwo mutwe akemera gutaha.

Muri ibyo bihe, FDLR yari igifite amaboko ya bamwe mu basize bakoze Jenoside, bafite intwaro ndetse bakinanyuzamo bakagaba udutero shuma ku Rwanda ariko tugafata ubusa.

Uyu mutwe w’iterabwoba watangiye witwa ALIR, uza guhindura izina witwa FDLR nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Muri ibyo bihe, uyu mutwe wari ufite abarwanyi barenga ibihumbi 25, gusa mu 2008 wari usigaranye abarwanyi ibihumbi bitandatu gusa, bitewe na gahunda ya Leta yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri uwo mutwe. Iyi gahunda yatumye abarwanyi ibihumbi 20 bose bitandukanya na FDLR, bikavugwa ko uyu mutwe kuri ubu usigaranye abarwanyi batarenze igihumbi.

FDLR yiganye igisiga kimennye inda

Kuva mu 2016, iyo twari tuzi nka FDLR yarahindutse. Ni nyuma y’uko abagize uyu mutwe wavutse mu macukubiri, bayakomeje no mu mashyamba aho igice kimwe kitumvikanye n’ikindi, bigatuma ucikamo ibice.

Byatangiy ugaba igitero kikagwamo abarwanyi batanu, maze bagera mu birindiro byabo, amakimbirane agatangira kuvuka.

Umuyobozi w’Ikirenga wa FDLR, Lt Gen Byiringiro, ni we washoje iyi ntambara, ubwo yashinjaga Col Irategeka Wilson wari icyegera cye, kugira uruhare mu rupfu rw’abasore be. Muri iyi ntambara, Mudacumura yari ku ruhande rwa Byiringiro.

Ibi byarakaje Irategeka cyane, maze ku bufatanye n’abarimo Paul Rusesabagina, biyemeza kwiyomora kuri FDLR, bajya gushinga itsinda ryabo ryaje kuvamo impuzamashyirahamwe ya MRCD, yanashinze umutwe w’iterabwoba uyishamikiye uzwi nka FLN.

Amakuru avuga uretse abarwanyi baguye ku rugamba, indi ntandaro yo gucikamo ibice kwa FDLR gufitanye isano n’irondakarere, aho igice cya Irategeka na Rusesabagina cyagiye ku ruhande rwacyo ruvuga ko rukomoka mu Majyepfo y’u Rwanda, mu gihe ikindi gice cyasigayemo abavuga bakomoka mu Majyaruguru y’u Rwanda, ari cyo cyasigaye nka FDLR.

Igice cyajyanye na Irategeka nicyo cyanagabye ibitero ku Rwanda binyuze mu Ishyamba rya Nyungwe, uretse ko abenshi mu barwanyi b’umutwe wa FLN bahasize agatwe abandi bakaba bari imbere y’ubutabera.

Umuganura w’ubutindi

Nubwo FDLR ‘ishishikariza Abanyarwanda kwitegura umuganura’, haribazwa uburyo umutwe w’iterabwoba ugeze mu marembera uri gushishikariza abantu kwitegura umuganura.

Ibibazo kuri FDLR byakajije umurego ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zotsaga ikibatsi cy’umuriro kuri iyi mitwe, cyasembuwe n’itorwa rya Perezida Félix Tshisekedi wavuze ko kurandura imitwe y’iterabwoba ari intego ya mbere mu zimuzanye mu nshingano.

Ibi bitero byasenye mu buryo bugaragara umutwe wa FDLR binyuze mu kuwambura ibice wagenzuraga bikorerwamo ubucuruzi bw’amakara, amabuye y’agaciro n’ibindi, ari nayo mpamvu inyungu y’uyu mutwe yavuye kuri miliyoni zirenga 71$ mu 2014, ubu akaba ageze kuri hafi ya ntayo kuko uyu mutwe wamaze kwambura ibice hafi ya byose wagenzuraga.

Ibi bitero kandi nibyo byaguyemo Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi wa FDLR kuva mu 2003, nyuma kandi y’uko abari abayobozi ba FDLR barimo Umuvugizi wayo Ignace Nkaka uzwi nka LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe ubutasi, batawe muri yombi bavuye muri Uganda, gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko babyiyemerera.

Amakuru ava muri Congo avuga ko Mudacumura yishwe hamwe n’abo bari kumwe barimo Col Soso Sixbert, Col Serge na Major Gaspard wari ushinzwe kumurinda. Abandi 15 bari kumwe nawe ngo bafashwe.

Usibye aba kandi, mu 2016 Ladislas Ntaganzwa wari mu bayobozi b’uyu mutwe yoherejwe mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside akekwaho, ubu ari kuburanira i Nyanza aho ibyaha ashinjwa yabikoreye.

Indunduro iri bugufi

Mu kiganiro Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, aherutse kugirana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye mu mahanga, yavuze ko FDLR iri mu minsi yayo ya nyuma.

Ati “Bari mu minsi ya nyuma kubera ko abasirikare babo bari muri Kivu y’Amajyepfo baratsinzwe, abarokotse barabadushyikirije bari hano mu kigo cya Mutobo.”

“Abacitse bakajya mu Burundi batsinzwe n’Ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe basubira mu Burundi, Ingabo z’u Burundi ubwazo na zo zatangiye kubahiga kugeza n’uyu munsi. Bari mu minsi yabo ya nyuma yo kubaho.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko kugeza muri Mata 2016, abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 500 bari bamaze kuvanwa mu byabo n’imirwano ishyamiranya ingabo za Congo na FDLR, kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Umutwe w'iterabwoba wa FDLR wasekeje abantu ubwo wasabaga abantu kwitegura umuganuro nyamara uri mu marembera



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)