Abakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa Mbere ni Amir Mohammad Khan wa Pakistan uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, Jesús Agustín Manzanilla Puppo wa Venezuela, Valentin Zellweger w’u Busuwisi na Sasirit Tangulrat wa Thailand bazakorera i Nairobi muri Kenya.
Ni mu gihe abo yakiriye ku wa Kabiri harimo Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen ufite icyicaro i Kampala muri Uganda; Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie na Luke Joseph Williams wa Australie, bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya mu gihe Michalis A. Zacharioglou wa Repubulika ya Chypre ufite icyicaro i Doha muri Qatar.
Umubano w’u Rwanda na Pakistan ugiye guhindura isura
Ni ku nshuro ya mbere, Pakistan yagize Ambasaderi ufite icyicaro i Kigali, ibihugu byombi bisanganywe umubano n’ubufatanye mu bijyanye na Politiki, ubukungu, igisirikare, uburezi n’ibindi.
Ibi bihugu kandi bifitanye amateka maremare kuko abacuruzi ba mbere bakomoka muri icyo gihugu bageze mu Rwanda mu myaka isaga ijana ishize.
Mu 1994 Pakistan, iri mu bihugu bya mbere byatabarije u Rwanda, bisaba Umuryango w’Abibumbye kugira icyo ukora kuri Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NIRS, igaragaza ko Pakistan ari kimwe mu bihugu u Rwanda rukoramo ubucuruzi kuko nko muri Werurwe 2020, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 3.43$, aba miliyoni 3.11$ muri Gashyantare na miliyoni 5.95$ muri Werurwe uyu mwaka.
Ambasaderi mushya wa Pakistan, Amir Mohammad Khan, yavuze ko azateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Uyu munsi nishimiye gushyikiriza Perezida Paul Kagame inyandiko zinyemerera guhagararira igihugu cyanjye mu Rwanda. Twaganiriye kuri byinshi mu nzego zitandukanye harimo uko twakwagura ubucuruzi.”
Pakistan ni igihugu gituwe cyane kuko gituwe na miliyoni 225 bituma kiba icya gatanu mu bifite abaturage benshi ku Isi, n’icya kabiri mu bituwe n’Abayisilamu benshi, kigaturana n’ibihugu birimo u Buhinde, Iran, u Bushinwa na Afghanistan.
Arif Alvi niwe Perezida wa 13 wa Pakistan, ariko Minisitiri w’Intebe, Imran Khan wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket, niwe muyobozi ugaragara mu bikorwa cyane, bombi bakaba baragiyeho mu 2018. Pakistan n’u Rwanda bihuriye muri Commonwealth, ndetse iki gihugu ni kimwe muri bine bifite intwaro kirimbuzi ariko mu masezerano mpuzamahanga abyemerera kuzitunga.
U Rwanda ruzigira ku bukerarugendo buteye imbere bwa Thailand
Ambasaderi Sasirit Tangulrat w’Ubwami bwa Thailand mu Rwanda yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira ubwo Bwami mu Rwanda, avuga ko umubano w’imyaka 34 hagati y’ibihugu byombi ushimangirwa n’amasezerano yasinywe arimo ajyanye n’imikoranire mu by’ikirere (BASA).
Yavuze ko aya masezerano ari ingenzi ku bucuruzi, ati “Ni ingenzi mu bucuruzi, kuko bifasha abacuruzi mu kazi kabo. U Rwanda rufite ubunararibonye ndetse na Thailand rushaka kuyigiraho muri iki cyiciro.”
Imibare itangazwa na NISR igaragaza ko ibicuruzwa byo muri Thailand byazanywe ku isoko ry’u Rwanda mu gihembwe cya Kane cya 2018 byari bifite agaciro ka miliyoni 4.84$ mu gihe ibyo mu gihembwe nk’icyo cya 2019 byari bifite agaciro ka miliyoni 12.66$.
Ambasaderi Tangulrat, yavuze ko azibanda ku nzego zirimo ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’urwego rw’ubuvuzi rusange.
Yakomeje ati “Mu mwaka utaha, tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umubano w’ibihugu byombi. Covid-19 ibitwemereye twazategura igikorwa cyo kwizihiza.’’
Kuri miliyoni 66, Ubwami bwa Thailand, bukikijwe na Myanmar, Laos, Cambodia n’ibindi. Iki gihugu giteye imbere mu bukerarugendo bugize 21% by’ubukungu bwa Thailand, aho bwinjije milayari 62$ mu 2019, mbere y’icyorezo cya Covid-19. Ubu bwami bwakunze kugira ibibazo by’umutekano, bukaba buri ku mwanya wa kane ku Isi mu hantu habereye ihirikwa ryinshi ry’ubutegetsi.
Umwami wa Thailand ni Maha Vajiralongkorn akaba yarimye ingoma mu 2016.
Imyaka 40 y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Venezuela
Jesús Agustín Manzanilla Puppo Uhagarariye inyungu za Venezuela mu Rwanda yavuze ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye, ati “Ndabashimira intambwe mwateye mu iterambere. Nizeye ko gutanga impapuro kuri Perezida Paul Kagame ari intangiriro yo gukomeza kunoza umubano wacu umaze imyaka 40.”
Yakomeje agira ati “Turizihiza umubano mwiza w’imyaka 40 wa Venezuela n’u Rwanda. Ni umubano wagutse ariko nanone ibihe Isi irimo biradusaba ko dukomeza tukarushaho gushimangira ubwo bufatanye.”
Venezuela ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 28, kikaba icya mbere ku Isi gifite amariba ya peteroli ataratangira gucukurwa, n’ubwo kimaze iminsi mu bibazo by’ubukungu byatumye ifaranga ryacyo rigwa n’umutungo ukagabanuka muri rusange.
Zellweger azanye ingamba zo gushimangira umubano w’u Busuwisi n’u Rwanda umaze imyaka 60
Ambasaderi mushya w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger, yagiyeho asimbuye Half Heckner uherutse gusoza inshingano zo guhagararira inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.
Ambasaderi Zellweger yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 60 kandi ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti dore ko ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi birimo imiterere karemano.
Mu 2011, itsinda ryo mu Busuwisi ryaje kwigira ku Rwanda ku buryo rukoresha mu gucunga umutekano binyuze mu nzego zirimo Local Defense.
NISR igaragaza ko mu Ukwakira 2018, ibicuruzwa byavuye mu Busuwisi bizanwa ku isoko ry’u Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 6.49$, mu gihe mu Ukwakira 2019 byari bigeze kuri 9.49$.
Ambasaderi Zellweger yavuze ko arajwe ishinga no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda rushobora kwigira ku Busuwisi ku bijyanye no kwakira inama mpuzamahanga, na cyane ko icyo gihugu giteye imbere muri ibyo bikorwa.
Ati “Ikindi twaganiriye na Perezida Kagame ndetse tuzanakomeza ubufatanye muri cyo ni ikijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda rwifuza kuba ihuriro mpuzamahanga mu bijyanye no kwakira inama.”
U Busuwisi buhuriye kuri byinshi n’u Rwanda birimo kuba ari igihugu kidakora ku nyanja, kikagirwa n’imisozi myinshi, kikanagira umwihariko wo kwakira inama nyinshi zirimo nk’iya Davos iba buri mwaka, ndetse no kuba icyicaro cy’ibigo mpuzamahanga, ibintu n’u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga.
Iki gihugu ni kimwe mu bikize ku Isi kuko cyari gifite umusaruro mbumbe wa miliyari 703$, nyamara gituwe na miliyoni 8 gusa.
Abandi ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwaanda ni uw’Ubwami bwa Norvège, Elin ØstebØ Johansen, wagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho nko kugira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi.
U Rwanda na Norvège bifatanya mu ngeri zinyuranye nko gusangizanya ubunararibonye mu bijyanye n’imisoro n’amahoro no kwita ku mpunzi.
Mu 2010, iki gihugu cyohereje Charles Bandora wakekwagaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo aburanire mu Rwanda, kikanakatira igifungo cy’imyaka 21 kuri Sadi Bugingo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu 2013.
Ku ruhande rwa Ambasaderi wa Hongrie, Zsolt Mészáro avuga ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kurushaho kuba mwiza, ndetse ko igihugu cye cyagize uruhare mu kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana rufite ubushobozi bwo gutanga 15,000 m3.
Ambasaderi Zsolt Mészáro yasobanuye ko igihugu cye cyatangiye gufatanya n’u Rwanda mu nzego zirimo uburezi, kuko cyatanze buruse 20 ku banyeshuri bazajya kwiga muri icyo gihugu muri Nzeri, bakazishyurirwa ibintu by’ibanze birimo amafaranga y’ishuri, ay’icumbi n’andi abafasha kwiga neza.
Ambasaderi mushya wa Australie, Luke Joseph Williams, kimwe na mugenzi we Michalis A. Zacharioglou wa Chypre bavuga ko ibyo bashyize imbere ari ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari by’umwihariko mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’uburezi.
Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane igaragaza ko ibihugu 39 bifite ba Ambasaderi bafite icyicaro i Kigali mu gihe Imiryango Mpuzamahanga 30 ifite abayihagarariye, ndetse n’abantu 10 bahagarariye inyungu z’ibihugu by’amahanga mu Rwanda ariko batari ambasaderi, mu gihe ibihugu 65 bifite ba ambasaderi babihagarariye mu Rwanda ariko bafite icyicaro hanze.