Minisiteri y'Uburezi yabitangaje nyuma y'amasaha macye Inama y'Abaminisitiri isohoye amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID arimo akuraho gahunda ya Guma mu Rugo mu bice yari byari biyirimo ndetse na Guma mu Karere.
Amashuri y'incuke n'ay'Icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza n'ubundi cyari cyaratangiye nyuma y'andi mashuri ubwo ibikorwa by'amashuri byasubukurwaga, ubu bo bakaba bamaze kwiga ibihembwe bibiri bakazasubirayo kwiga icya gatatu.
Nubundi ku ngengabihe ya Minisiteri y'Uburezi, byari biteganyijwe ko ibi byiciro bizatangira igihembwe cya gatatu ku ya 02 Kanama 2021, ikaba imenyesha ko ibi bireba n'abo mu Mujyi wa Kigali n'utundi Turere twari tumaze iminsi turi muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Minisiteri y'Uburezi kandi ivuga ko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za Kaminuza bazakomeza amasomo nk'uko bisanzwe icyakora abo mu Mujyi wa Kigali n'Uturere umunani bari bamaze iminsi muri Guma Mu Rugo bo bazasubukura amasomo tariki 09 Kanama 2021.
UKWEZI.RW