Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y'ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, rwongeye kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 21 harimo na Angelina Mukandutiye n'ubundi ufite igihano cya burundu kubera ibyaha bya Jneoside yakorewe Abatutsi.

Mukandutiye yabwiye urukiko ko yasabye imbabazi kandi ko nanubu akizisaba nyamara wakwinjira mu kwiregura kwe ukumva ko agitsimbaraye ku byaha yakoze no kwirengangiza nkana ibikorwa bye n'ibyumutwe yabarizwagamo muri rusange.

Mu kwiregura ati 'ndakuze mfite imyaka 70 murumva koko 20 mwankatiye nayimara? Nimumbabarire menyeko ubutabera bw'u Rwanda bugira imbabazi'

Ikigaragara nuko Mukandutiye atemera ubutabera asaba imbabazi. Mu kujijisha ahakana ibyaha aregwa yavuzeko ataraziko CNRD Ubwiyunge ari ishyaka ryashakaga intambara rikaba ryarateye igihugu rikiza abaturage.

Mukandutiye yahakanye icyaha cyo gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikari aho yavuze ko kuba abo yashishikarije igisirikare barabatwaye mu byiciro byabazwa Nizeyimana Marc yari umwe mu bayobozi bakuru b'igisirikare cya CNRD.

Yavuze ko baramutse banavuze ko gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikare ari icyaha na cyo yacyemera kandi akagisabira imbabazi. Aha nanone Mukandutiye ntiyari yakemeye ko kwinjiza abantu mu mutwe wa gisirikari utemewe ari icyaha.

Mukandutiye yavukiye mu cyahoze ari muri Komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akaba yarashakanye na Jean Sahunkuye ukomoka mu muryango wa Perezida Habyarimana.

Mukandutiye afitanye isano na Colonel Gervais Rwendeye umwe mu basirikari bakuru ba Habyarimana waguye ku rugamba barwana na RPF Inkotanyi. Nibwo yahise atangira kwanga Abatutsi bityo yirukanisha uwahoze ari Conseiller wa Secteur Rugenge asimburwa n'interahamwe Odette Nyirabagenzi.

Mukandutiye yayoboye Interahamwe ndetse ashishikariza abandi kwinjira muri uwo mutwe w'inkoramaraso, wakwanga ugafatwa nk'umwanzi kuko bavugaga ko ubwo uba mu mashyaka atavuga rumwe na MRND/CDR.

Mukandutiye hamwe n'abandi bantu bagera kuri 200 bigishijwe imbunda ahahoze Secteur Rugenge ubu hubatse ibiro bya RSSB, Mukandutiye yahise ahabwa inshingano zo gutanga imbunda mu nterahamwe ndetse akaba yarafatwaga nk'umukuru w'Interahamwe muri Secteur Rugenge.

Mu bwicanyi bwa Jenoside Mukandutiye avugwamo, ni ubwabereye muri CELA kuko Jenoside igitangira abari batuye mu Kiyovu cy'abakene n'ahandi bahise bahungira muri CELA, ikigo cy'abapadiri bera cyigisha indimi, avugwa cyane mu baje gutoranya abasore bagera kuri 70 bashyirwa mu modoka bajya kwicwa.

Mukandutiye kandi niwe wakoraga urutonde rw'abatutsi ndetse akamenya aho bahungiye haba muri St Paul, Ste Famille na CELA. Mukandutiye kandi yakoranye ubwicanyi na Lt Seyoboka woherejwe mu Rwanda avuye muri Canada.

Mu bandi bishwe kubera Mukandutiye, harimo, Kameya Andre wari Umunyamabanga Mukuru wa PL akaba yari afite n'ikinyamakuru cyitwaga Rwanda Rushya.

Mukandutiye n'Interahamwe bavumbuye Kameya Kigali iri hafi gufatwa na RPF Inkotanyi, tariki ya 14 Kamena 1994 maze bamushyira mu modoka bamuhambiriye bamujyana kumwica. Nyuma yo kumuzungurutsa Rond point iri rwagati mu mujyi wa Kigali ngo azesere inkotanyi zo muri CND.

Amazina Angelina Mukandutiye, Odette Nyirabagenzi, Col Ephrem Setako, yagarutsweho cyane mu gihe cy'urubanza rwa Col Renzaho Tharcisse, Arusha, nk'abantu bari bayoboye ubwicanyi.

The post Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y'ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amatakirangoyi-ya-ruharwa-angelina-mukandutiye-imbere-yubutabera-ngo-azamenya-ko-ubutabera-bubaho-nibamuha-imbabazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amatakirangoyi-ya-ruharwa-angelina-mukandutiye-imbere-yubutabera-ngo-azamenya-ko-ubutabera-bubaho-nibamuha-imbabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)