Amateka y' u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk'uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo kohereza abasirikari n'abapolisi 1000, ngo bajye gutabara abaturage ba Mozambikle bamaze imyaka 4 bibasiwe n'ibikorwa by'iterabwoba, hari ababirwanyije bavuga ko uRwanda rutagombaga kohereza muri Mozambike ingabo n'abapolisi, kuko rutari mu muryango wa SADC ugizwe n'ibihugu byo muri Afrika y' Amajyepfo, byihaye inshingano zirimo no gutabarana.

Nyamara nk' uko hari impuguke zo muri Mozambike zikomeje kubyandika mu binyamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye uRwanda isomo rikomeye ryo kutipfumbata mu gihe hari imbaga y'abantu irimo kwicwa.

Abo bahanga basobanuye ko ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu by'ibihangange ndetse na Loni byahugiye mu mpaka zo kumenya inyito y'ubwo bwicanyi, kugeza Abatutsi basaga miliyoni bishwe urubozo. Abo bahanga basanga rero mu kohereza ingabo n'abapolisi muri Mozambike, u Rwanda rwarashyize mu bikorwa inshingano umuryango mpuzamahanga wihaye ndetse ukanayigira ihame ndakuka, ryo gutabara abari mu kaga aho ariho hose ku isi (Responsibility to Protect, bizwi nka 'R2P', mu mahame mpuzamahanga).

Aba basesenguzi bibukije ko abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado abapolisi n'abasirikari b'uRwanda barimo, bamaze imyaka 4 bicwa. Umuryango SADC watabajwe igihe kinini, ariko impaka no kutumvikana ku gihugu kizayobora ingabo zawo, aho amafaranga azakoreshwa azava, n'akandi kajagari gakunze kuba mu miryango y'akarere, bikomeza kudindiza iyoherezwa ry'ingabo za SADC muri Mozambike. Kimwe mu bihugu byanenze kuba uRwanda rwarafashe iya mbere mu kohereza ingabo muri Mozambike, ni Afrika y'Epfo.

Nyamara iki gihugu nicyo cyakomeje kubangamira ko SADC itabara muri Mozambike, kuko cyifuzaga ko aricyo kizatanga umugaba mukuru w'izo ngabo. Ikindi cyadindije iki gikorwa, ni uko Afrika y'Epfo yategekaga ko intasi zayo zafatiwe muri Mozambike zibanza zikarekurwa, Mozambike nayo igasaba ko uwahoze ari Minisitiri w'Imari wayo watorokeye muri Afrika y'Epfo abanza gusubizwa i Maputo.

Abahanga barimo n'abashakashatsi, abarimu muri za kaminuza, n'izindi mpuguke, bibukije ko atari ubwa mbere ingabo n'abapolisi b'uRwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n'umutekano mu bihugu bitari n'ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Bagaragaje ko mu myaka 15 ishize, uRwanda rwohereje abasirikari n'abapolisi bakabakaba 15.000 kugarura amahoro muri Cote d'Ivoire, Liberiya, Haïti, Mali, Sudan, Sudan y'Amajyepfo na Santrafrika. Magingo aya u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 ku isi mu kugira abaplosi babungabunga amahoro n'umutekano hirya no hino muri Afrika, rukaba ku mwanya wa 4 ku isi mu kugira ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni mu bihugu binyuranye.

Icyo Rushyashya nayo yakwibutsa, ni uko atari ubwa mbere Abanyarwanda batabaye abavandimwe babo bo muri Mozambike. Ubwo mu ntangiriro ya za 80, ishyaka FROLIMO ryatangizaga intambara yo kubohora Mozambike, amateka azahora azirikana urubyiruko rw'Abanyarwanda rwitabiriye iyo ntambara, kuko rwumvaga agaciro k'amahoro no kwishyira ukizana.

N'ubu rero icyo Abanyarwanda bashyize imbere, ni ukurokora inzirakarengane zicwa muri Mozambike, naho abifiye ishyari n'isoni ryo kwiyita ibihangange kandi ari amagambo gusa, ubwo amateka nabo azabibabaza.

The post Amateka y' u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk'uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amateka-y-u-rwanda-ntiyari-gutuma-rukomeza-kurebera-abaturage-ba-mozambike-bicwa-nkuko-amahanga-yarebereye-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amateka-y-u-rwanda-ntiyari-gutuma-rukomeza-kurebera-abaturage-ba-mozambike-bicwa-nkuko-amahanga-yarebereye-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)