Amateka yaranze intwari yo kwizera George Müller n'umwihariko we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu bintu bishimishije ni uburyo abakozi b'Imana baba batandukanye mu byo bakora, bakuzuzanya, ariko George Müller (1805â€"1898) we ntabwo yari afite atandukaniro gusa, ahubwo yari umwihariko.

Müller yavukiye mu Bwami bwa Prussia(ubu ni mu Budage). Yakuze aba umusore wagaragarwaho n'ibyaha byoroheje, akenshi akora ibyo twakwita nk 'uburiganya' ndetse no mu gihe yafungwaga ntacyo yigeze ahindukaho. Nyamara ariko, mu 1825 Müller yagiye mu masengesho mu rugo rw'umuntu ari naho yahuriye na Kristo Yesu. Kuva icyo gihe ubuzima bwe bwarahindutse ku buryo butangaje, Müller yumvise ahamagariwe gukora umurimo w'iyogezabutumwabwiza(Ubumisiyoneri) biza kurangira ageze i Londres aho yakoranye n'abayahudi. Indwara yatumye ajya i Devon kwivuza, atangirira ubuzima bushya muri icyo gihugu cy'iburengerazuba. Aho kandi yahise ahatangirira umurimo w'ivugabutumwa(ministry)

Bimaze kugaragara ko yahawe impano yo kuba umubwirizabutumwa bwiza n'umwigisha, nyuma gato yahise aba umuyobozi w'amatorero(chaple). Bidatinze, we n'umugore we bimukiye i Bristol. Agezeyo, yagize uruhare mu gushinga amashuri ya gikristo no gushyigikira abamisiyoneri. Müller yashinze amashuri 117 yatangaga uburere bwa gikristo ku bihumbi mirongo by'abana, kandi akomeza gutera inkunga abamisiyoneri benshi mu buzima bwe.

Müller ariko, aranibukwa cyane cyane kubyo yagezeho bidasanzwe, ubwo yitaga ku mpfubyi. Mu ntangiriro z'ikinyejana cya 19, mu Bwongereza kubera guhuriza hamwe imiryango minini, ubukene bukabije ndetse n'impfu nyinshi z'abantu babaga bakuze, byatumye habaho impfubyi nyinshi, abenshi muri bo bisangaga mu mihanda. Leta ariko ibyo yarabyirengagije, maze mu 1836 Müller n'umugore we batangira gufasha imfubyi barazakira.

Imirimo yabo yagutse mu buryo butangaje, maze bubaka inzu yabashaga kwakira abana 300. Bidatinze ariko, kuko ibyo bitari bihagije, i Bristol hashyizwe inyubako nyinshi ku buryo mu 1870, hakiriwe abana 1.700 bacumbikiwe mu mazu atanu yubatswe afite ibyumba 500. Ubuzima bwa Müller bwarangiye amazu ye acumbitsemo abana b'imfubyi 10,000. Müller ntiyari yariyemeje gucumbikira abo bana gusa ahubwo kwari no kubambika, kubagaburira no kubigisha kandi byabaga ngombwa ko aho bishoboka, yabashakiraga akazi.

Ibyo yagezeho byonyine tumaze kuvuga, byerekana ishingiro ry'ubutwari bwa Müller, ariko igitangaje ni uko mugukora ibyo yakoze byose atigeze asaba inkunga y'amafaranga. Yasengaga Imana gusa ayisaba ko imuha ibyo ikeneye byose , kuira ngo abone ibyo atungisha izo mfubyi. Mu buryo budasanzwe, Imana yagiye imuha ibitunga izo mfubyi mu binyacumi by'imyaka myinshi. Müller yari umuyobozi uciye bugufi kandi byagaragaye ko kuri konte ye igihe yari ariho yakiriye miliyoni 1.5 z'amapawundi mu mafaranga n'impano; iyo mibare uyibaze uyu munsi yaba arenga miliyoni 100 z'amapawundi. Buri gihe yagiraga ubuntu butangaje, dore ko yangaga no kwakira impano yahabwaga ngo agire imibereho myiza, agahitamo kuzifashisha imfubyi kandi we yemeye gupfira mu bukene.

Hariho inkuru nyinshi zemejwe zerekana uburyo Müller n'abakozi be basaga nk'aho bari kurwego rwo kubura ibiryo cyangwa amafaranga yo kwita kuri za mfubyi, ariko ku munota wanyuma bakabona impano batigeze basaba cyangwa bakabona inkunga zibagezeho batabyiteze. Igihe kimwe, Müller yisanze ari kumwe n'impfubyi 300 ziteraniye hamwe mu gitondo, kandi icyo gihe nta biryo, nta shinge nta rugero .

Yabicaye iruhande aho ku meza yatura asaba ko yagirirwa ubuntu n'Imana. Aha, umuntu yaje gukomanga ku rugi. Uwo yari ushinzwe gutekera imfubyi aho, yari yabyutse saa mbiri za mu gitondo yumva ko akeneye guteka imigati irenze iyari isanzwe maze akayijyana mu bigo by'imfubyi. Nyuma yaho gato ariko, hahise haza uwagemuraga amata aza avuga ko igare rye ryapfiriye hafi aho y'ikigo cy'imfubyi, kandi avuga ko yifuza guha abo bana amata.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, umurimo wa Müller wagiye waguka kandi akenshi wasangaga ukorera mu mucyo, kuko ntiwigeze ugira umwenda na muto. Haciye igihe, Müller yasenze asaba umuntu uzamusimbura nk'umuyobozi, maze amaze kumubona, atanga ubuyobozi mu 1875. Nyuma yahise atangira imyaka 17 akora umurimo w'ubumisiyonari ku isi yose, aho yagenze ibirometero birenga 200.000 yigisha kandi abwiriza ubutumwa bwiza.

Umuhango wo gushyingura Müller wabaye mu 1898, watumye i Bristol hahagarara abantu ibinyacumi by'ibihumbi ku muhanda. Mu bundi buryo kandi, imirimo ya Müller irakomeza n'uyu munsi wa none hamwe na George Müller Charitable Trust. Müller ni umuntu udasanzwe mu bice byinshi ariko igitangaje cyane ni ukuntu yabonaga inkunga ku murimo we, kandi atabisabye ku mugaragaro. Iki ni ikintu abakristo benshi bagomba kwiga mu bigendanye no gukora umurimo w'Imana.

Hari ibintu bibiri by'ingenzi tugomba kwigira kuri Müller: Icya mbere, Müller yari umuntu wihariye kandi iki cyari icyemezo cye ku giti cye(ntabwo yigeze abigaragaza nk'icyitegererezo yakuye ku bandi bakristo. Yumvaga ko ibyo yakoraga no kwizera kwe aricyo Imana yamushakaho kugira, ngo byerekane ko Imana ikora ibitangaza ikiriho. Birashoboka kandi ko icyo cyemezo, ko ngo yaba yaragifashe mbere yuko yigeze kwanga byimazeyo amafaranga yari agiye guhabwa ariko binyuze mu buriganya.

Twese tuyoborwa n'Imana mu buryo butandukanye: Urugero, Intumwa Pawulo asaba amafaranga yo gushyigikira abakristo i Yerusalemu (reba 1 Abakorinto 16: 1-4; 2 Abakorinto 8: 1-9: 15; Abaroma 15: 25-31).

Twibukiranye amagambo y'ingenzi George Müller yavuze ashobora guhindura ubuzima bwacu

Yagize ati: 'Kwizera ntigukorera mu bishoboka', 'Nta cyubahiro gihari ku Mana mu byo abantu babona ko bibashirije'. 'Kwizera gutangirira aho imbaraga z'umuntu zirangirira.' "Humura, nugendana na we ukamureba, kandi ukitega ubufasha kuri We, ntazigera akunanira(Yesu)."

Mu byukuri ibyo byari ukuri icyo gihe kandi bikomeje kuba ukuri muri iki gihe. Hariho ibindi bice by'ubuzima bwa Müller bitoroshye: Ubuzima bwe bwo gusenga bwari butangaje, kandi yari afitanye umubano wimbitse bidasanzwe n'Imana.

Ishimikiro(ishingiro) ry'ibi ni uburyo yakoze umurimo utoroshye wo kwita ku mfubyi, akabikora yizeye neza ko Imana ari yo igomba kuba iyambere. Biragoye kudashimishwa n'uburyo kwizera kwa Müller kwamuhaye ubutwari butangaje mu byo yateguye kandi yagezeho. Benshi muri twe twaba twaratewe ubwoba n'intego yo kubakira imfubyi wenda ijana, tutibagiwe inshuro ijana twirengagije izo mfubyi.

Dusoza twabibutsa ko Müller yari yariyemeje kubwiriza ubutumwa bwiza no gukora ibikorwa byiza. Biragaragara ko yumvaga nta mpagarara ziri hagati yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu no kwita ku mfubyi. Ese hari icyo wakwigira ku ntwari yo kwizera George Müller? Imana idushoboze!

Source: Christiantoday.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-George-Muller-n-umwihariko-we.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)