Amerika yifurije u Rwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge no Kwibohora, rushimirwa ibyo rukora mu kugarura amahoro ku Isi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 Abanyarwanda barizihiza imyaka 59 ishize ishize igihugu cyabo kivuye mu maboko y’abakoloni b’Ababiligi.

Ni umunsi Mukuru kandi ukunze guhuzwa n’uwo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, aho muri uyu mwaka hazazirikanwa imyaka 27 ishize Ingabo zahoze ari iza RPA zihobohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken yashyize hanze, yavuze ko yifuriza Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge.

Ati “Mu izina rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndifuriza ibyiza abaturage na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu munsi w’Ubwigenge n’umunsi wo Kwibohora.”

“Muri uyu mwaka warwo wa 59 rubonye ubwigenge, u Rwanda rwerekana ukwiyemeza kwarwo mu bijyanye n’amahoro n’intsinzi isangiwe binyuze mu gutanga umusanzu mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro, ibyo rwagezeho mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo by’ubuzima Isi ihanganye nabyo, ndetse n’umuhate rushyira mu kuzamura abagore mu buyobozi.”

Yakomeje avuga ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Twiteguye gukomeza ubufatanye na Guverinoma y’ u Rwanda mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, gushyira imbaraga muri serivisi z’ubuzima, kwagura ibijyanye no guhanahana ubumenyi, guteza imbere indangagaciro za demokarasi ndetse no gukemura ibibazo biri mu zindi nzego ziraje ishinga ibihugu byombi.”

Nk’uko Minisitiri Antony J. Blinken yabivuze u Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje gutanga umusanzu ukomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi, aho kugeza aricyo gihugu cya kane ku Isi gitanga umusanzu ukomeye muri ubu butumwa.

Kugeza mu 2018, Umuryango w’Abibumbye wavugaga ko rufite abasirikare n’abapolisi babarirwa muri 6,550 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ahantu hatandukanye harimo Sudani na Centrafrique.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere birimo ibijyanye n’uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage.

Nko mu 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 268$. Harimo miliyoni 56$ zakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni 41$ zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni 38$ zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.

Hari na miliyoni 34$ zari zigenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni 23$ zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.

Kuva mu 2017 kandi binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID), hatanzwe miliyoni 105$, mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni 147$ naho mu 2019 aba miliyoni 135$.

Kugeza mu Ugushyingo 2020, iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda miliyoni 105 $ aho igice kinini cy’aya mafaranga cyakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19.

Ubucuti bw’u na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bwongeye kugaragara muri ibi bihe bya COVID-19, aho iki gihugu cyageneye Leta y’u Rwanda inkunga zitandukanye zigamije guhashya iki cyorezo.

Kugeza muri Mata iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga zaba iz’amafaranga cyangwa ibikoresha zigamije kurwanya COVID-19 zifite agaciro ka miliyari 17.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken mu izina ry'igihugu cye yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w'Ubwigenge n'uwo Kwibohora



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)