Kugeza ubu izina riri kuvugwa cyane mu myidagaduro by'umwihariko mu isi ya siporo ni Giannis Antetokounmpo umukinnyi mwiza wa Basketball wanditse amateka yarI amaze imyaka 50 ataba aho yahesheje igikombe cya NBA ikipe ye Milwaukee Bucks. Uyu musore w'imyaka 26 yateye abantu benshi amatsiko bibaza ku buzima bwe busanzwe butari ubwo mu kibuga.
Ikintu cyateye amatsiko abantu benshi ni umukunzi wa Giannis Antetokoumpos witwa Mariah Riddlesprigger umurusha imyaka 2.Uyu mukobwa kandi yabyariye Giannis umwana w'umuhungu witwa Liam Charles Antetokounmpo.
Ese Mariah Riddlesprigger ni muntu ki?
Mariah Riddlesprigger yavutse ku itariki 17/09/1992 avukira muri leta zunze ubumwe za Amerika muri leta ya California mu gace ka Fresno. Nyina umubyara yitwa Cathy Riddlesprigger naho Se yitwa Pat Riddlesprigger wahoze ari umukinnyi uzwi cyane wa Basket aho yakiniraga ikipe ya kaminuza yizemo yitwa Fresno State University.
Umuryango Mariah Riddlesprigger yavukiyemo ni umuryango woroheje aho ugizwe n'abana 2 gusa. Mariah na murumuna we witwa Maya Riddlesprigger. Mariah Riddlesprigger yarangije amashuri ya kaminuza muri 2014 arangiriza mu ishuri rya Rice University aho yize ibijyanye na siporo bizwi nka Sports Management.Ubwo yarakiri umunyeshuri Mariah yakundaga gukina Volleyball ari n'umuhanga muriyo dore ko ubwo yigaga amashuri yisumbuye yari Captain w'ikipe ya Volleyball.
Akirangiza kaminuza Mariah Riddlesprigger yahise ajya gukora muri NBA Summer League mu mwaka wa 2015 ari naho yahuriye na Giannis Antetokounmpo ukinira ikipe ya Milwaukee Bucks.
Urukundo rwa Mariah Riddlesprigger na Giannis Antetokounmpo
Muri 2015 nibwo Mariah yahuye na Giannis ubwo yari agitangira gukora muri NBA Summer League gusa ntibahise batangira gukundana ahubwo babanje kuba inshuti zisanzwe nk'uko ikinyamakuru Playersbio.com kibitangaza. Urukundo rwabo rwatangiye mu mpera z'umwaka wa 2015.
Urukundo rw'aba bombi rwakomeje gushinga imizi kugeza muri 2017 ubwo bafashe umwanzuro wo kubana mu nzu imwe n'ubwo batarashyingiranywa. N'ubwo Mariah Riddlesprigger adakunze kugaragaza ubuzima bwe cyane gusa akunze kwerekana ibihe byiza agirana n'umukunzi we abinyujije kuri Instagram ye.
Mu kwezi kwa 5 ko mu mwaka wa 2019 Mariah Riddlesprigger yatangaje ko atwite abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Ibi yabitangaje nyuma gato yaho umukunzi we Giannis Antetokounmpo yari amaze guhabwa igikombe cya NBA MVP Award 2019. Mu kwa 2 ko muri 2020 ni bwo bibarutse imfura yabo bayita Liam Charles Antetokounmpo kuri ubu ufite umwaka 1 w'amavuko.
Umubano wa Mariah na Giannis kugeza ubu uhagaze neza nk'uko aba bombi bakomeje kubigaragaza aho babwirana amagambo asize umunyu ku mugaragaro by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Igitangaje kuri bo kandi ni uko Mariah arusha imyaka 2 Giannis ibintu bidakunze kuba cyane ko umuhungu atereta umukobwa umuruta nyamara Giannis ibyo ntiyabyitayeho. Ibi akaba aribyo bizwi ku buzima bwa Mariah Riddlesprigger udakunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite nk'uko ikinyamakuru Vanity Fair cyabitangaje.