Apotre Gitwaza: Abanyafurika baba mu mahanga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intumwa y'Imana Dr. Paul Gitwaza yahanuriye Afrika tariki 19 Nyakanga 2021 ku munsi usoza igiterane 'Afrika Haguruka' cyo muri uyu mwaka wa 2021. Ubu buhanuzi 7 kuri Africa, uyu mukozi w'Imana uri kubarizwa muri iyi minsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabusangije abantu ku mbuga nkoranyambaga akoresha atangaza ko Imana ifitiye umugambi Afrika. Ati "Imana ifitiye umugambi Afurika. Umugambi wayo ni ukwinjiza Afurika muri gakondo yayo no gukoresha uyu mugabane muri ibi bihe byanyuma mu gusakaza ubutumwa bwayo kw'Isi hose".

Apotre Dr. Gitwaza yahanuye ko igihe kizagera umugabane wa Afrika ukitwa izina rishya ariryo Leta Zunze Ubumwe za Afrika, ukazaba ufite imijyi itanu ikomeye aho ururimi rw'Igiswahili ari rwo ruzaba rukoreshwa cyane. Ntabwo yavuze igihugu Perezida wa mbere wa Afrika azaba akomokamo, gusa yavuze ko icyo gihugu ari icyo muri Aftika ndetse kikaba kivuga Icyongereza. Uwo mu Perezida azana azi Igiswahili ndetse yubaha Imana. Yahanuye kandi ko abanyafrika baba mu mahanga bazagaruka ndetse abantu benshi ku Isi bakifuza kwitwa Abanyafrika kuko bizaba ari iby'agaciro.

Dore Ubuhanuzi 7 kuri Afurika bwahanuwe na Apotre Dr Paul Gitwaza

1. Igihe kizagera aho uyu mugabane uzitwa Leta zunze ubumwe za Afurika

2. Umugabane wa Afurika uzagira imigi itanu ikomeye kandi Igiswahili nicyo kizaba ururimi rw'Abanyafurika

3. Afurika izagira ikicaniro gikomeye cy'amasengesho no kuramya

4. Perezida wa mbere wa Afurika azava mu gihugu cyo muri Afurika kivuga Icyongereza, azaba azi Igiswahili, kandi azaba atinya Imana

5. Abanyafurika bari mu mahanga bazagaruka, baze kubaka Afurika

6. Kwitwa Umunyafurika bizaba ari ibyagaciro cyane kandi abantu benshi kw'Isi bazabyifuza

7. Abanyafurika bazavuga ubutumwa mu bihugu bya Aziya (Irak na Iran), kandi Afurika izagira ubusabane bwiza na Isiraheli, kandi izaba umugisha ku mahanga


Apotre Dr Gitwaza yahanuriye umugabane wa Afrika ibintu bikomeye

KANDA HANO UREBE APOTRE DR. GITWAZA AHANURIRA AFRIKA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107882/apotre-gitwaza-abanyafurika-baba-mu-mahanga-bazagaruka-abantu-benshi-ku-isi-bifuze-kwitwa--107882.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)