Ariko njyewe ni ibintu nari niteze ko bizaba – Jimmy Gatete, imyaka 18 irashize amateka yanditswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi nk'uyu 2003, Amavubi y'u Rwanda yabonye itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye, hari nyuma yo gutsindira Ghana i Kigali igitego 1-0 cya Jimmy Gatete watangaje ko ko nubwo abantu bumvaga bidashoboka we yari abyiteze ko bizaba.

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya 13, ruri kumwe na Uganda na Ghana, iri tsinda ryagombaga gutanga ikipe imwe ijya mu gikombe cy'Afurika.

Amavubi yari yatangiye nabi, ubwo tariki ya 13 Ukwakira 2002 yakinaga umukino wa mbere wo mu itsinda rya 13 kuri Accra Stadium igatsindwa 4-2.

Ibitego bya Ghana byatsinzwe na Ntaganda Elias myugariro w'Amavubi witsinze igitego ku munota wa 24, Hamza Mohammed atsinda icya 2 ku munota wa 42, Kweku Charles Bismark Taylor Asampong ku munota wa 58 na Derek Owusu Boateng ku munota wa 70.

Karekezi Olivier wahaye umupira Jimmy Gatete agatsinda Uganda, umukino wabaye urufunguzo rwo kubona itike ya CAN 2004

Ibitego by'Amavubi byatsinzwe na Hassan Milly ku munota wa 16 na Ndikumana Hamad Hatauti ku munota wa 43.

Nyuma yo gutsindwa na Ghana, Amavubi yari yizeye ko azatsinda Imisambi ya Uganda(Uganda Cranes) i Kigali, gusa siko byaje kugenda tariki ya 23 Werurwe 2003 umukino warangiye ari 0-0.

Uko imikino yagendaga ishira niko n'amahirwe y'Amavubi mu gikombe cy'Afurika cya 2004 yagendaga ayoyoka, nyuma yo kunganyiriza na Uganda i Kigali ntabwo yari yizeye gutsindira Uganda muri Uganda.

Amavubi yasabwaga gutsinda imikino yayo yose kugira ngo yerekeze mu gikombe cy'Afurika cya 2004, yakurikijeho umukino Uganda muri Uganda tariki ya 7 Kamena 2003.

Eric Nshimiyimana umwe mu bafashije Amavubi kubona itike ya CAN 2004

Imbere y'abantu ibihumbi 50 bari muri Nakivubo Stadium, Kampala, mu mukino utari woroshye waranzwe n'ubushyamirane aho na rutahizamu w'Amavubi Jimmy Gatete yaje gukubitwa agakomeretswa umutwe. Yasohowe hanze y'ikibuga babanza kumupfuka, yaje kugaruka mu kibuga maze ku munota wa 40 ku mupira mwiza yari ahawe na Kakrekezi Olivier ahita atsindira Amavubi igitego cya mbere, Uganda yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga umukino nurangira ari 1-0.

Hari hasigaye umukino umwe w'ishiraniro wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe ijya mu gikombe cy'Afurika muri iri tsinda, ni uwo Ghana yagombaga gusuramo Amavubi i Kigali.

Hari tariki ya 6 Nyakanga 2003, ku munsi nk'uyu, Amavubi yasabwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo abone itike, abafana baje kuyashyigikira ari benshi, ntibabatetereje maze Jimmy Gatete ku munota wa 49 atsinda igitego n'umutwe cyaje no gusoza uyu mukino kuko warangiye ari 1-0. Amavubi abona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye.

Jimmy Gatete yaje gutangaza ko n'ubwo benshi nta cyizere bari bafite ariko we yari agifite, yumvaga bishoboka.

Yagize ati'abantu benshi bumvaga ari ibintu bidashoboka ariko njyewe ni ibintu nari niteze ko bizaba. Narabitekerezaga none byaranabaye byaranshimishije cyane. Byari ibyishimo sinjye njyenyine kuko hari n'abishimye kundusha kandi ari nanjye watsinze kiriya gitego. Ngarutse kuri njyewe byaranshimishije sinzi uko nabisobanura byari birenze kereka wenda uwambonaga icyo gihe.'

Jimmy Gatete yatsindiye igitego Amavubi cyayahesheje itike, avuga ko ari ibintu byari byitezwe

Amavubi yagiye mu gikombe cy'Afurika afite amanota 7, Uganda ya kabiri yari nfite 5 mu gihe Ghana yagize amanota 3 zose zirasigaye.

Amavubi yakinnye CAN 2004



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ariko-njyewe-ni-ibintu-nari-niteze-ko-bizaba-jimmy-gatete-imyaka-18-irashize-amateka-yanditswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)