Augustin Ngirabatware wakoze Jenoside uherutse gukatirwa indi myaka ku gasusuguro yoherejwe muri Senegal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w'Igenamigambi mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994, ni umwe mu banyarwanda baburanishijwe na TPIR/ICTR agahamwa n'ibyaha bya Jenoside kubera uruhare yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Urwego IRMCT rwasigariyeho zimwe mu nkiko mpuzamahanga z'Umuryango w'Abibumbye, kuri uyu wa Gatatu rwatangaje ko uyu Ngirabatware azasoreza imyaka ye y'igifungo muri Senegal nk'uko byari byasabwe n'Umucamanza Carmel Agius.

Ibi ngo bizaba bikozwe mu rwego rwo kongerera imbaraga igihano yahawe nyuma yo kumuburanisha mu rundi rubanza rujyanye n'agasuzuguro.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2021, Ngirabatware yakatiwe indi myaka ibiri yiyongera kuri 30 icyo gihe Urwego IRMCT rwamuhamije icyaha cyo gusuzugura urukiko, we na Nzabonimpa Anselme, Ndagijimana Jean de Dieu na Fatuma Marie Rose.

Ngirabatware yafatiwe i Frankfurt mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha ku wa 8 Ukwakira 2008.

Yaregwaga gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe mu yahoze ari Komini Nyamyumba muri Perefegitura ya Gisenyi avukamo, kwica Abatutsi bari batuye aho ngaho.

Urukiko rwatangaje ko Ngirabatware yatanze intwaro ku Nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi, gufata ku ngufu no kwica abaturanyi Abatutsikazi.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Augustin-Ngirabatware-wakoze-Jenoside-uherutse-gukatirwa-indi-myaka-ku-gasusuguro-yoherejwe-muri-Senegal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)