《Umugabo w'inshuti yanjye magara arantereta akampatira kuryamana na we,ese mwemerere?》Aragisha inama. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagize ati 'Njye ubandikiye Ndi umukobwa w'imyaka 30 y'amavuko, mfite inshuti yanjye magara twiganye kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye kugeza tuyarangije ndetse na kaminuza twayize hamwe, yewe tubana mu cyumba kimwe, kugeza ubwo naje kubona amahirwe yo kujya gukomereza kaminuza hanze y'igihugu, we akomereza ino, ariko dukomeza kuba inshuti zikomeye cyane.

Umwaka ushize, iyi nshuti yanjye yakoze ubukwe n'umusore bari bamaze iminsi bakundana. Ubwo bajyaga gushyiraho italiki y'ubukwe bagendeye kuri gahunda yanjye yo ku garuka mu Rwanda kuko yifuzaga ko mwambarira kandi koko niko byagenze kuko nahageze habura iminsi 2 ngo ubukwe bube ndamwambarira, ubukwe buraba bugenda neza.

Nk'inshuti yanjye magara nakomeje kumuba hafi muri byose, iwe iyo bafite abashyitsi njya kumufasha, ibirori byose afite mufasha nk'uwikorera narangiza ngataha.

Ikinteye kwandika ngisha inama rero ni uko umugabo we nyuma y'ukwezi kumwe bakoze ubukwe yatangiye kunterereta, ndetse yaje no kunyerura ko akimbona nambariye umugore we mu bukwe yahise yumva ankuze cyane (Icyo gihe nibwo bwa mbere yari ambonye amaso ku maso kuko mbere yari anzi ku mafoto umugore yamwerekaga y'inshuti ze).

Ubu rero bigeze aho numva byandeze nabuze icyo nkora, kuko iyo ngiyeyo kubafasha nkuko bisanzwe bagize ibirori cg se kubasura, iyo ntashye, uyu mugabo kuko afite imodoka abwira umugore ati reka mugeze aho agiye, umugore akabyishimira kuko abona umugabo we akunda inshuti ze.

Nyamara iyo tugeze mu nzira uyu mugabo ahita ansaba ko twanyura muri hotel tukaryamana, ibintu namwangiye kugeza ubu kuko rwose usibye kuba nta mukunda ntabwo nshobora guhemukira inshuti yanjye magara ndetse rwose ndiyubaha.

Ndatekereza kubwira umugore we nkumva nawe ntazi uko yabifata cyane ko yizera umugabo we cyane, ikindi kumva naba ndushenye.
Nkore iki koko?'



Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Aumugabo-winshuti-yanjye-magara-arantereta-akampatira-kuryamana-na-weese-mwemerere%E3%80%8Baragisha-inama/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)