Ba maso, niba wibonaho kimwe muri ibi bimenyetso! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Bagalatiya 5 Bibiliya idusaba kugira imbuto z'Umwuka Wera, muri zo harimo 'Kwirinda"(Kuba maso). Na none kandi ngo " Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo." Imigani 27:12

Nuko rero ba maso kuko ibi bikurikira bigaragaza ko ushobora kuba warateshutse urugendo rw'agakiza ukagwa cyangwa, uri mu nzira zo kugwa!

Ba maso niba usigaye wumva gusenga Imana bikugora. Ba maso kandi niba kwiyiriza ubusa bisigaye bikugora, cyangwa bisigaye ari amateka kuri wowe. Niba wumva utakinezezwa no kumva ndetse no gusoma ijambo ry'Imana, ba maso!

Niba imirimo yo mu nzu y'Imana ndetse no kugira neza muri rusange bisigaye bikubera umutwaro, ba maso. Niba ubuzima bwo gukiranuka usigaye wumva ari nk'uburoko, ba maso. Niba kandi kwibanira n'abatazi Imana ari ikintu cy'igiciro kuri wowe, ba maso!

Urabe maso niba wumva ufite inzara n'inyota byo kwibera mu bidahimbaza Imana, muri wowe ukumva ukumbuye ubuzima bwo muri Egiputa. Niba ubona kandi gusenga mu bicuku bya nijoro bisigaye ari umugani kandi warahoze ubikora, ba maso! Niba usigaye wumva udakeneye kwihererana n'Umwami Yesu, ahubwo ukumva urakururwa n'isi, ube maso!

Uzabe maso, igihe uzumva ukeneye kurya kenshi kuruta incuro usenga. Nanone urabe maso igihe uzaba wumva utagishamadukiye kubwira abantu ibyiza byo gukorera Imana ndetse n'Ijambo ryayo. Urabe maso niba gukorera Imana bigutera kwihimbaza no kumva uri igitangaza!

Urabe maso, niba usigaye umara umwanya munini kuri facebook, whatsap, tweeter n'izindi mbuga nkoranyambaga. Izi mbuga zabaye ibigirwamana umwanzi Satani akoresha arangaza abana b'Imana kandi kuri benshi zatwaye ikibanza cy'Imana mu mitima yabo!

Niba hari ibintu watinyaga ubu ukaba warabitinyutse, niba hari ibyo waziririzaga ubu ukaba warabiziruye, ba maso. Urabe maso niba ubutumwa nk'ubu bukurambira gusoma, ariko inkuru zisetsa, iz'ibiterasoni bikakuryohera gusoma.

Wakurikira kandi n'iyi nyigisho

https://youtu.be/USYKko-1q5E

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ba-maso-niba-wibonaho-kimwe-muri-ibi-bimenyetso.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)