Bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu kugura ibicuruzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB iravuga ko aba bantu bumvikanaga n'umucuruzi kumurangurira ibintu, ariko bakishyura amafaranga make kuri konti yabahaye kugira ngo babone inyemezabwishyu ya banki, nyuma bakayihindura bakoresheje ikoranabuhanga bakiyandikiraho umubare w'amafaranga ujyanye n'ibicuruzwa bumvikanye kwishyura.

Ubundi buryo bakoresha ngo ni igihe nyiri ibicuruzwa yifuje kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bwo kohereza amafaranga kuri telefone buzwi nka Mobile Money. Icyo gihe ngo
bamwoherereza ubutumwa bwa Mobile Money bw'ubuhimbano. Iyo nyiri ibicuruzwa adashishoje cyangwa ngo agire amakenga, ategeka uri ku iduka agaha ibicuruzwa abo bantu. Ibi byose ngo babikora vuba cyane kugira ngo badafatirwa mu cyuho.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rurakangurira abacuruzi kugira amakenga mbere yo gutanga ibicuruzwa, bakajya babanza kureba niba koko amafaranga y'ubwishyu yageze kuri konti zabo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)