Munezero Aline wamamaye ku izina rya Bijoux yavuze uko abantu batandukanye bamututse bamuziza ikibuno cye aho bavugaga ko acyongeresha ndetse ko hari imiti afata kugirango kibe kinini nyamara ataribyo. Ni mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV aho yanasobanuye ku bijyanye n'amafoto yagiye hanze aryamye mu gituza cya Ndimbati.
Bijoux yavuze ko abantu benshi bagiye bamutuka bamuziza ko ikibuno cye ari kinini ndetse ko hari imiti akoresha kugirango acyongere nyamara ataribyo ahubwo yavuze ko ariko ateye bisanzwe kuko akora imyitozo ndetse akaniyitaho uko bikwiye akaba ariyo mpamvu abantu bamubona bagakeka ko hari imiti akoresha nyamara ataribyo. Â Yongeyeho ko umuntu ahinduka bityo nawe akaba yarahindutse ugereranyije nuko yari ameze mu gihe cyashize.
Bijoux kandi yagize icyo avuga ku ifoto yagiye hanze ari kumwe na Ndimbati ndetse amuryamye mu gituza aho yavuze ko iriya foto yafashwe mu gihe bari barimo gutunganya amashusho ya Filime ya city maid bahuriramo we na Ndimbati. Ku byerekeyw urukundo rwavuzwe hagati ye na Ndimbati yavuze ko ataribyo dore ko Ndimbati afite n'umugore we.