Nyuma y'uko Uwase Muyano ahishuye ko atwite inda ya Kimenyi Yves ndetse ari no hafi kwibaruka, ntabwo byakiriwe neza ndetse hari na bamwe bamwoherereje ubutumwa bamutuka bavuga ko umuntu nka Nyampinga atakabyaye ikinyendaro, ni mu gihe we n'umukunzi we batanze gasopo bahamya ko bakundana icyaba cyose.
Inkuru y'uko Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto muri 2019, atwite inda ya Kimenyi Yves umunyezamu w'Amavubi, imaze igihe ivugwa.
Mu Cyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ye imugaragaza atwite ndetse ko ari hafi kwibaruka, ni mu gihe Kimenyi yari yamwambitse impeta ya fiancailles muri Gashyantare 2021 ariko ubukwe bukaba butari bwaba.
Ibi bikaba bitakiriwe neza na bamwe aho hari nk'umwe woherereje ubutumwa Muyango amutuka amubwira ko asebeje abandi ba nyampina ngo iyo abanza agasezerana imbere y'amategeko.
Ubu butumwa Muyango yashyize kuri Instagram Stories ariko agahita abusiba, buba bumubwira icyo yibazaga ajya kuryamana na Kimenyi nta gakingirizo, uburyo umuntu nka Nyampinga agiye kubyara umwana w'ikinyendaro, ndetse anamwita ko ari indaya.
Kimenyi Yves akaba yabwiye umukunzi we ko yabareka bagakomeza kujajwa kuko byose ari ishyari kandi ufite ishyari rimwica.
Ati'ishyari ni ikintu kibi, kandi iyo urifite upfa nabi. Turakundana kandi Imana ihari ku bwacu. Muvuge ibyo mushaka! Dutewe ishema nabo turibo kandi ntimwadukoraho, Uwase Muyango bareke sha bakomeze bajajwe, njyewe ndagukunda cyane.'
Muyango akaba yamusubije ko amukunda cyane kandi yakoze kumuba hafi, n'aho ngo amagombo yo barayamenyereye
Ati 'Ndagukunda cyane kandi urampagije, warakoze guhagararana nanjye iyi myaka yose itambutse, uri umugabo nkunda ibyaba byose, amagambo yo twarayamenyereye.'
Abantu benshi bavuze kuri ubu butumwa bwa Kimenyi Yves, bakaba babasabye kwirinda iby'amagambo y'abantu ahubwo bakita k'umugisha Imana igiye kubaha.
Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango Uwase, rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe buri umwe ntatinya kugaragariza undi amarangamutima cyane cyane mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.