Bareke bakomeza bajajwe- Kimenyi yihaniza abakomeje kumunnyegera umugore Miss Muyango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Miss Miss Uwase Muyango Claudine yagaragazaga ifoto ye atwite inda nkuru, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, baramuzamukanye bamugaya kuba umuntu nka Miss yemera gutwita atarasezerana n'umukunzi we.

Aba bakoresheje imvugo na zo ziremeye tutifuje gutambutsa, bagayaga Muyango, bamubaza impamvu atakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo byamurinda gusama ariko agakomeza guhesha ishema ikamba afite rya Nyampinga uzi kwifotoza.

Uyu Munyarwandakazi umaze igihe mu rukundo na Kimenyi, yari yamutereye ivi muri Gashyantare uyu mwaka ariko abantu bategereza indi mihango ibaganisha mu rugo rw'umugabo n'umugore baraheba.

Kimenyi Yves wabaye nk'usubiza abamutukiye umukunzi, yibukije Muyango ko bakundana bizira uburyarya bityo ko akwiye kwima amatwi abakomeje kumutuka.

Yagize ati 'Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n'abo turibo kandi ntimwadukoraho, Uwase Muyango bareke sha bakomeze bajajwe, njyewe ndagukunda cyane.'

Miss Muyango na we yahise amusubiza agira ati 'Ndagukunda cyane kandi urampagije, warakoze guhagararana nanjye iyi myaka yose itambutse, uri umugabo nkunda ibyaba byose, amagambo yo twarayamenyereye.'

Kimenyi Yves na Muyango bakunze kugaragaza ko bimariranyemo haba mu biganiro batambutsa mu bitangazamakuru ndetse n'amafoto bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bareke-bakomeza-bajajwe-Kimenyi-yihaniza-abakomeje-kumunnyegera-umugore-Miss-Muyango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)